Umuyobozi mu Ngabo za Ethiopia [ENDF], Brig Gen Tesfaye Ayalew, yatangaje ko ingabo ayoboye zishe abagabo batatu bari bakomeye mu Ishyaka rya TPLF [Tigray People’s Liberation Front], ryahoze riyoboye Intara ya Tigray bakomeje guteza umutekano muke muri iki gihugu.
Aba bagabo batatu byatangajwe ko bishwe kuri uyu wa Gatatu barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Seyoum Mesfin, uwahoze mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bwa TPLF/EPRDF, Abay Tsehaye ndetse n’umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n’uwahoze muri Guverinoma y’iki gihugu , Asmelash Woldesellassie.
Ambasaderi Seyoum uri mu bishwe yabaye intumwa idasanzwe ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu Burasirazuba bwo Hagati na Aziya nyuma yaho nyuma yo kumushyiraho mu 2018.
Undi musirikare mukuru wishwe ni Col Kiros Hagos, gusa uyu ENDF ivuga ko yahoze ayibarizwamo ariko kuri ubu akaba yari yarahunze.
Ingabo za Ethiopia [ENDF] kandi zatangaje ko abantu batanu batawe muri yombi barimo abasirikare bane ndetse n’umusivile umwe wabarizwaga mu bayobozi ba Tigray.
Ku Cyumweru ni bwo Guverinoma ya Ethiopia yatangaje ko yafashe mpiri Abay Weldu wahoze ari Perezida w’Intara ya Tigray ndetse ivuga ko yishe abandi 15 barimo uwahoze yungirije Umukuru wa Polisi.
Ku wa 28 Ugushyingo 2020, nibwo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatangaje intsinzi y’iki gihugu mu makimbirane bari bamazemo hafi ukwezi barwana na ishyaka rya TPLF/EPRDF, ryari riyoboye intara ya Tigray.
Nyuma yo gukubitwa incuro, abayobozi ba TPLF bahise bahungira mu misozi bajya gukomerezayo urugamba ariko umunsi ku munsi, ingabo za Ethiopia zigenda zica bamwe mu barwanyi n’abanyepolitiki b’iri shyaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!