IGIHE

Coronavirus: Perezida Magufuli yatangaje ko agiye gufungura za kaminuza n’ibikorwa by’imyidagaduro

13 22-05-2020 - saa 21:59, Habimana James

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko za Kaminuza n’ibikorwa by’imyidagaduro bigomba gufungurwa mu kwezi gutaha, nyuma y’aho atangarije ko amasengesho yafashije igihugu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Magufuli yakunze kuvuga ko abantu baha agaciro Coronavirus mu gihe atari icyorezo giteye ubwoba.

Muri Tanzania hashize ibyumweru bigera kuri bitatu hadatangazwa imibare mishya y’abapfa cyangwa banduye iki cyorezo. Imibare igaragaza ko abantu 509 basanganywe Coronavirus, abagera ku 183 barayikize mu gihe 21 yabahitanye.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yo ivuga ko hari ibimenyetso ko iki cyorezo kiri hejuru mu gihugu, naho abatavuga rumwe na Magufuli nabo bamushinja kuba ahisha imibare y’abandura n’abapfa.

Ubwo yari mu Mujyi wa Dodoma, Magufuli yagize ati “Twahisemo kongera gufungura za Kaminuza tariki 1 Kamena 2020, icyemezo cyo gufungura amashuri yisumbuye kizafatwa nyuma.”

Yavuze kandi ko ibikorwa by’imyidagaduro bizafungurwa kuri uwo munsi, abafana bazasabwa kubahiriza amabwiriza yo kutegerana.

Magufuli yagize ati “Sinigeze numva umuntu ukora siporo wishwe na Coronavirus, icyo bisobanuye ni uko siporo atari ikintu cyo kwishimisha gusa ahubwo ni ngombwa no kurwanya iki cyorezo.”

The Daily Monitor yanditse ko ko ku wa Kabiri, Tanzania yavanyeho ibikorwa byo guhagarika ingendo z’indege, ndetse itangaza ko abantu baza mu gihugu bitazajya bisaba ko bajya mu kato.

Umuyobozi w’Ihuriro ritavuga rumwe na Leta ya Magufuli ryitwa ACT-Wazalendo, Zitto Kabwe, yanenze uyu mwanzuro avuga ko ibi ari ukwica abaturage.

Yagize ati “Uyu munsi twumvise ko leta igiye kongera gufungura za Kaminuza ndetse ibikorwa by’imikino bikaba bigiye gufungurwa, ibi ni akaga.”

Yanenze kandi ngo uburyo igihugu kidashyira hanze imibare y’abandura n’abapfa.

Ambasade ya Amerika muri iki gihugu ivuga ko “Hari imibare yose igaragaza ko abandura ari benshi mu Mujyi wa Dar es Salaam n’ibindi bice by’igihugu.”

Umwe mu baganga muri iki gihugu na we yavuze ko “Ibirimo gutangazwa sibyo birimo kuba, ubwanjye niboneye abantu bane bapfa kubera Coronavirus umunsi umwe.”

Perezida Magufuli yateguye amasengesho mu gihugu yo gushimira Imana, naho umuyobozi wa Dar es Salaam, Paul Makondawe, na we yasabye abaturage kujya hamwe kuri iki cyumweru bakishimira ko batanduye Coronavirus.

Perezida Magufuli yatangaje ko agiye gufungura za kaminuza nubwo Coronavirus yibasiye igihugu cye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2020-05-23 21:32:22

Nkunda JPM cyane. Nkunda ukuntu aba yatahuye udukoryo tw’abazungu cyane cyane ba Mpatsibihugu. Kuki abantu bose batarabona ko Covid19 ari virus yakozwe mu rwego rw’iterabwoba koko?

Abazungu bagire kwanga umuti wavumbuwe muri Madagascar kubera ko ari uwo muri Afrika bagire no kunyomoza abahanga basanzwe bemera iwabo nka Prof Didier Raoult wavumbuye ko chloroquine ivura malaria ikiza na coronavirus?! Noneho abandi bahanga b’abataliyani basanze n’aspirine pele yake iyikiza!!!

2
Hanau 2020-05-23 15:27:09

Ariko se nkabantu baza hano bavuga ngo Magufuri na Nkurunziza ntabwo bakumda abaturage babo baba bahereye kuki? Propaganda zabazungu ntabwo ari ngombwa ngo twese tuzikirikize! Mu rwanda.ingamba zafashwe zahitanye abatari bake badatangazwa kuko nanjye ubwanjye nzimo nka babiri. Ariko kugeza ubu Corona nta mumtu numwe ndumva ngo yishe. Icyo itangazamakuru nabanyapolitik bakora nugutera abaturage ubwoba nkubwo mbona hano kandi bafite ikindi bashaka kwigereraho. Bariya bagabo berekanye ubutwari ndabashimira uko batekerereza na baturage babo bari guhitanwa nimgambwa nkizi zidasobanutse tutazi iyo ziturutse

3
I love Eliminate3 2020-05-23 13:01:57

Magufuri na Nkurunziza ngo bo biringira imana ko ariyo yabarinda!!! Okay sinapinga imyemerere yabo cyangwa uyundi wese kuko buri wese agira imyemerere ye nkuko nange niringira UMWUBATSI W’ISI ariwe FREEMASON /ELIMINATE

4
Fabian 2020-05-23 01:18:05

Numusirimu kbs ni nka Trump neza neza nyamara aba ba presidents nabakirisitu kbs bimana ndetse cyane!nyagasani akomeze intambwe zabo.

5
Akaga.com 2020-05-23 00:28:52

Ntakibabaje nko kubona imbaraga ibihugu byashyize mu kwirinda iyi ndwara nyamara aba baturanye bakaba aribo bazakomeza kujya batworoza
Ikibabaje nuko ibi byose bakora baba bitwaje Imana ngo azabikora nyamara na Bible utubwira ko nitutagira ubwenge Imana izatureka.

6
Red-F-k.3 2020-05-23 00:26:10

Uyu arigukora amahano hari amakuru avuga ko Tanzania ikomeje guhamba abantu bigucuku bigakekwa ko bari kwicwa na coronavirus bitewe nuko abajya kubahamba ari za ambiranse zonyine none leba ibintu aba yaniciye amazi...

7
Kiiza 2020-05-22 23:16:15

Ariko Mana abayobozi nk’aba easter africa ibakurahe koko?

Tuzagira ubukene, tugire kuyoborwa n’abantu badatekereza kure, mbega akaga.

Ikibazo ni uko akarere kose kazandura kubera Tanzania n’Uburundi.

8
NEM 2020-05-22 21:15:26

Uyu muyobozi aho gufata ingamba zikwiye ari gushyira abaturage be mu kaga

9
Ester 2020-05-22 20:22:52

Tanzaniya !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

10
Zidane 2020-05-22 19:17:26

Yego rata Magufuli wowe nturi muri propaganda z abazungu.

11
Gustave Ineza 2020-05-22 18:27:00

Harya ubundi uyu mutype yigeze abifunga la?

12
bimawuwa 2020-05-22 17:04:54

yagashakishije uburyo ya kumvikana na baturanyi be bagafungura impaka aho kwirirwa abeshya abaturage be

13
justice 2020-05-22 15:27:58

Ahubwo se koko abantu murwanda , bafunzwe kubers Corona abakubiswe , and so on , kandi ikaba ntamuntu numwe irahitana ndavuga umwe rutoki !!! kuki bayikabilije kandi barwaza igakira ?
NB; ahubwo se , Minister of health atanze , imibare yabahitanywe :

na TB , Malalia , Hepatit : A , B , C , Diarrea , ete... kwiheba ( abiyahuye ) kuva Corona yakwaduka ,
seriously ,kuli ixi ndrwara zohejuru , ko zatwaye abarenga 5 , Ubwo Corona itaratwara numwe , ntiyahunduka indrwara , nkumunaniro cg umutwe
mknyumve neza sugupfobya , nahereye kuli statistics !!!

Kwamamaza