IGIHE

Cholera irasya itanzitse muri Kinshasa

0 5-07-2025 - saa 08:32, Jean de Dieu Tuyizere

Indwara ya Cholera iterwa n’umwanda iri kwibasira benshi mu batuye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kibazo ni kimwe muri bibiri byaganiriweho by’umwihariko mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko mu turere tw’ubuzima 35 tugize intara ya Kinshasa, 25 ari two tumaze kubonekamo abarwayi ba Cholera.

Muyaya yasobanuye ko ikwirakwira ryihuse ry’iyi ndwara ryatewe n’imyuzure iherutse kwibasira uyu mujyi, ikimura ababarirwa mu bihumbi, ikangiza ibikorwaremezo by’isuku n’isukura, ikanduza n’amazi yo kunywa.

Ati “Ubushobozi bw’ibitaro byacu n’aho gushyingura buri kuba buke, kandi ibyago byo gukwirakwira kw’iki cyorezo, cyane cyane mu nkambi z’abavuye mu byabo biri kwiyongera. Bitewe n’iki kibazo gihangayikishije, Perezida wa Repubulika yasabye ko hahuzwa imbaraga ku rwego rw’igihugu.”

Perezida Tshisekedi yasabye ko abashinzwe ubuzima boherezwa bwangu mu bice byibasiwe cyane n’iki cyorezo, hakifashishwa ubuvuzi bwimukanwa, gusukura amazi yanduye hifashishijwe imiti cyane cyane ku masoko, amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi, no gukwirakwiza amazi meza yo kunywa.

Intara ya Kinshasa imaze iminsi yibasirwa n'imyuzure
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza