IGIHE

Byahinduye isura: Abiy Ahmed yasabye umwungiriza we kumusigarira ku nshingano mu gihe ari ku rugamba

0 24-11-2021 - saa 22:37, Muhonzire Sylvine

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yahaye inshingano Umuyobozi Umwungirije, Demeke Mekonnen Hassen, zo gukurikirana imirimo n’ibikorwa bya Guverinoma mu gihe we yagiye ku rugamba mu ntambara ingabo z’igihugu cye zihanganyemo n’inyeshyamba z’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Izi nshingano yazimuhaye nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agiye kujya ku rugamba, akayobora ingabo z’iki gihugu zihanganye n’inyeshyamba za TPLF bivugwa ko zikomeje gusatira umurwa mukuru w’icyo gihugu, Addis Ababa.

Muri Nzeri nibwo abarwanyi ba TPLF batangaje ko batangiye urugendo rugana Addis AbAba, ibintu byateje impagarara mu gihugu hose kugeza ubwo Minisitiri Abiy ahamagariye abaturage bose babishoboye, kwegura intwaro bakajya ku rugamba guhashya umwanzi.

Polisi y’iki gihugu yabwiye Reuters ko yatoje abasivile bagera ku bihumbi 147 bo mu murwa mu mukuru kugira ngo bakore amatsinda y’ubwirinzi mu duce batuyemo, mu gihe bazaramuka batewe n’inyeshyamba bazabashe kwirwanaho.

Kugeza ubu ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye kuburira abaturage babyo gutaha bakava muri Ethiopia kuko umwuka uhari ugaragaza ko hashobora kuba intambara ikomeye ihuza Guverinoma n’abarwanyi ba TPLF.

Abiy Ahmed ni umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’icyo gihugu, aho yarwanye intambara yahuje Ethiopia na Eritrea hagati ya 1998 na 2000.

Demeke Mekonnen Hassen yasigiwe inshingano zo kuyobora Ethiopia mu gihe Minisitiri w'Intebe Abiy Ahmed ari ku rugamba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza