IGIHE

Burundi: Kaminuza ebyiri zigenga zafunzwe, icyenda zibuzwa kwakira abanyeshuri

0 12-01-2019 - saa 18:11, Emma-Marie Umurerwa

Minisiteri ishinzwe za Kaminuza n’ubushakashatsi yafashe icyemezo cyo gufunga kaminuza ebyiri zigenga izindi icyenda zitegekwa guhagarika kwakira abanyeshuri bashya.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu burezi, bareba ibijyanye n’ireme ry’inyigisho zitangirwa muri za kaminuza.

Abahagarariye Kaminuza zafunzwe, bavuga ko icyo cyemezo cyafashwe batagishijwe inama, bagasanga abashinzwe uburezi bakwiye gushyirwa imbere ibiganiro.

BBC yanditse ko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Ushinzwe za Kaminuza n’ubushakashatsi, Gaspard Banyankimbona, avuga ko icyemezo cyo gufunga za kaminuza cyafashwe hashingiwe ku byavuye mu nama yo ku itariki 12 na 13 Kamena 2018.

Ati “Iyo nama yari yasabye ko hashyirwaho itsinda ry’inzobere zijya kugenzura ireme ry’uko amasomo muri za kaminuza zitandukanye atangwa. Iryo tsinda ryahise rijyaho ritangiza ubugenzuzi, ryemeza ko hari kaminuza ebyiri zifungwa burundu, izindi icyenda zigahagarika kwakira abanyeshuri bashya.”

Abahagarariye kaminuza zafunzwe bagaragaza ko iki cyemezo kitanyuze mu mucyo ngo kuko batigeze bamenyeshwa ibyavuye mu igenzura, kandi ngo nta n’inama bagishijwe.

Oscar Toyi uhagarariye Kaminuza yitiriwe Ntare Rugamba, imwe mu zafunzwe, yavuze ko iki cyemezo bacyakiriye nabi.

Ati “Bifite ingaruka zikomeye kuri kaminuza kandi mu ibaruwa batwandikiye ntibatubwiye igitumye badufungira kandi kaminuza yacu ifite abarimu n’ibikoresho bihagije.”

Akomeza avuga ko bandikiye Minisitiri bamusaba ko yakwisubiraho kuri iki cyemezo, hagashyirwa imbere ibiganiro.

Imwe muri Kaminuza zabujijwe kongera kwakira abanyeshuri bashya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza