IGIHE

Burkina Faso: Uwahiritswe ku butegetsi yaganiriye n’uwamuhiritse

0 22-06-2022 - saa 19:58, Bukuru JC

Umuyobozi w’Inzibacyuho wahiritse Ubutegetsi muri Burkina Faso, yahuye na Roch Marc Christian Kaboré yahiritse, baganira ku bibazo bitandukanye birimo n’umutekano.

Roch Marc Christian Kaboré yahiritswe n’agatsiko ka gisirikare kayobowe na Lieutenant Colonel Paul-Henri Damiba muri Mutarama uyu mwaka.

BBC yatangaje ko Kaboré yaganiriye na Damiba aherekejwe na Jean-Baptiste Ouédraogo na we wigeze kuyobora Burkina Faso.

Bamwe bafashe uko guhura nk’ikimenyetso cyo guhuza impande zitavuga rumwe muri Burkina Faso, hagamijwe gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje Damiba asuhuza Kaboré ubwo yari ageze ku ngoro y’umukuru w’igihugu, nyuma bagenda baseka ku itapi itukura.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Kaboré yari agamije kuganira na Damiba ku bibazo by’umutekano no kugarura umwuka mwiza muri politiki y’igihugu.

Damiba yahiritse Kaboré amushinja kunanirwa kugarura umutekano by’umwihariko imitwe y’iterabwoba.

Ubutegetsi bwa gisirikare bwatangaje ko inzibacyuho izamara imyaka itatu mbere yo gutegura amatora.

Kaboré yaganiriye na Damiba aherekejwe na Jean-Baptiste Ouédraogo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza