IGIHE

Burkina Faso: Abantu 14 baguye mu gitero cyagabwe ku rusengero

0 2-12-2019 - saa 13:47, Ndayikunda Josué

Guverinoma ya Burkina Faso, yatangaje ko abantu 14 barasiwe mu rusengero bagapfa mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro kuri iki cyumweru.

Byabereye mu gace ka Hantoukoura gaherereye mu burasirazuba bwa Burkina Faso, ubwo itsinda ry’abantu bitwaje intwaro binjiraga mu rusengero bakarasa urufaya rw’amasasu mu bantu, 14 bagahita bitaba Imana abandi bagakomereka.

BBC ivuga ko mu itangazo Guverinoma ya Burkina Faso yashyize ahagaragara yirinze kugaragaza amazina y’abakekwaho ubu bwicanyi mu gihe hagikorwa iperereza ry’icyabateye gukora iki gikorwa.

Ikindi ni uko abakoze ubu bwicanyi bahise batoroka bifashishije za moto.

Burkina Faso cyari igihugu gituje mu karere giherereyemo mbere y’uko gitangira kugenda cyibasirwa cyane n’imitwe y’abagendera ku matwara ya Kiyisilamu, aho umubare munini umaze kugwa mu bitero iyi mitwe igenda igaba hirya no hino, abandi barenga miliyoni bakaba baravanywe mu byabo.

Ibitero by’abiyita ko barwana intambara ya Jihad muri Burkina Faso byakajije umurego mu 2015 cyane cyane mu gace kegeranye na Mali, ituma amashuri menshi afunga muri iki gihugu.

Ibi bitero ahanini bishingiye ku moko n’imyemerere biheruka kandi guhitana abagera kuri 15 mu gitero cyagabwe ku musigiti mu Ukwakira 2019.

Burkina Faso imaze iminsi yibasiwe n'ibitero bya hato na hato
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza