IGIHE

Buri masegonda 17, mu Misiri havuka umwana

2 12-02-2020 - saa 19:25, Ferdinand Maniraguha

Abaturage ba Misiri bageze kuri miliyoni 100, bavuye kuri miliyoni 93 babarurwaga mu ibarura riheruka mu mwaka wa 2017, aho Leta ibara ko nibura buri masegonda 17 havuka umwana.

Ni ikimenyetso gikomeye ku gihugu nka Misiri gikomeje kugira ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ubukungu bwacyo butiyongera kuri uwo muvuduko.

Mu mibare mishya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare muri icyo gihugu, igaragaza ko abagituye bikubye inshuro eshatu ugereranyije n’abari bakirimo ubwo cyabonaga ubwigenge mu 1960.

Nicyo gihugu cy’abarabu gituwe cyane, kikaza ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma ya Ethiopia na Nigeria.

Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare gishingiye ku baturage biyongereye, kigaragaza ko nibura buri masegonda 17.6 umwana avuka muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe, Mostafa Kemal Madbouly, aherutse kubwira inama y’abaminisitiri ko ubwiyongere bw’abaturage ari cyo kibazo gikomeye cyane gihangayikishije icyo gihugu.

Abenshi mu baturage ba Misiri birundiye ku nkengero z’umugezi wa Nil mu bice by’imijyi. Uwo mugezi niwo utanga 97 % by’amazi Misiri ikoresha.

Imibare igaragaza ko abenshi mu batuye Misiri ari urubyiruko, aho abafite imyaka iri munsi ya 30 basaga 60 %.

Hafi miliyoni icumi z’Abanyamisiri bibera mu mahanga aho bagiye gushaka ubuzima bwiza. Amafaranga bohereza mu gihugu ni amwe mu biteza imbere ubukungu bwa Misiri.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Misiri baba munsi y’umurongo w’ubukene.

Ubushomeri buri ku 10 %, n’abafite akazi abenshi ni akababeshaho mu buryo budatuma bateganyiriza ahazaza.

Abaturage ba Misiri bageze kuri miliyoni 100
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gaterajohn 2020-02-13 00:07:38

Iyo urebye uRwanda natwe ndabona ariho tugana
Abaturage bari bakwiye gufata ingamba bakaboneza urubyaro naho ubundi generation ziri imbere zizahura n,ibibazo birimo ubushomeri,inzara n,ibindi bibi byinshi

2
NIYONZIMA Manasseh 2020-02-12 12:29:19

Ni hatari kabisa.

Kwamamaza