Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze umuburo, ko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kugabwa mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo.
Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya Amerika muri RDC rivuga ko hari ibyago byinshi by’uko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba bishobora gukurikirwa n’amakimbirane i Goma.
Risaba abantu kwirinda kujya ahantu hari benshi, kwirinda kujya mu myigaragambo ndetse no mu duce dukunze gusurwa na ba mukerarugendo cyane abo mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi.
Abanyamerika bagiriwe inama yo kwirinda gukorera ingendo mu Mujyi wa Goma kuko hari ibyago byinshi byo kugabwa ibitero.
Ku wa 8 Mata 2022, abantu batandatu bishwe n’igisasu mu gace ka Katindo hafi y’ikigo cya gisirikare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!