IGIHE

Amerika yatanze umuburo ku bihugu by’u Burayi bizakomeza gukorana na Huawei

2 12-02-2019 - saa 12:01, IGIHE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi zibimenyesha ko gukomeza gukorana n’uruganda rwa Huawei bishobora kuzana agatotsi mu mubano wabyo na yo.

Ubwo yari muri Hongrie, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yavuze ko Amerika ifite inshingano yo kuburira izindi guverinoma ku ngaruka ziri mu kubaka imiyoboro y’itumanaho hakoreshejwe ibikoresho bya ruriya ruganda rwo mu Bushinwa.

Yagaragaje ko ingaruka zo gukoresha ibikoresho bya Huawei zirimo no kuba kwaba ari uguha urwaho ibikorwa by’ubutasi by’u Bushinwa, Amerika izihuriyeho n’ibihugu bitandukanye birimo na Hongrie.

Ati “Niba ibihugu bihisemo gukoresha ibikoresho bya Huawei, birakomeye kuri twe kuba twakomeza ubufatanye.”

CNN ivuga ko Amerika imaze igihe ifite impungenge z’uko u Bushinwa bushobora gukoresha ibikoresho bya Huawei mu bikorwa by’ubutasi, gusa ntiyigeze igaragaza ibyo ishingiraho igira aya makenga.

Kuri ubu ikomeje gushishikariza ibihugu bitandukanye kutazakoresha ibikoresho bya Huawei ku muyoboro wa Internet yihuta cyane ya 5G izatangira gukoreshwa mu minsi mike iri imbere.

Hari ubwoba bw’umutekano kuri uyu muyoboro witezweho gutwara amakuru menshi arimo ashobora guhuza no gukoresha ibikoresho bifite ikoranabuhanga rihanitse nka za robots, imodoka zidakeneye abashoferi n’ibindi.

Huawei isanzwe iza mu nganda zikomeye zikora ibikoresho birimo telefoni zigendanwa ntiyahwemye guhakana kuba kubikoresha byateza umutekano muke, kuko ngo ntaho ihuriye na Guverinoma y’u Bushinwa.

Huawei isa n’iyakumiriwe ku isoko rya Amerika, kuri ubu n’u Burayi yari isanzwe ifitemo isoko ringana na 40% burasa n’ubwatangiye kuyitera umugongo.

Mu mpera z’ukwezi gushize sosiyete y’itumanaho ya Vodafone yatangaje ko igiye guhagarika ikoreshwa ry’ibikoresho bikorwa na Huawei ku mirongo itandukanye mu Burayi.

Ni mu gihe mu Bwongereza Huawei yashoye asaga miliyari ebyiri z’amadolari mu bikorwa bigamije kubahiriza ibyo yasabwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Ibihugu birimo Australia na Nouvelle Zéalande byo byamaze kwerura ko bitazitabaza Huawei ku muyoboro wa 5G mu gihe Canada yo iherutse guta muri yombi Meng Wanzhou, umukobwa wa nyir’uru ruganda.

Amerika yatanze umuburo ku bihugu by’u Burayi bizakomeza gukorana na Huawei
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nshimirimana james 2019-02-12 20:24:15

Abo bagabo baragowe bafise iherezo ribi nanje na phone nsha ngiye kugura nzoca nigurira Huwa

2
Majyambere 2019-02-12 05:36:38

Aba nabo kurya arababyara. Iyo bashaka kugira uwo bashaka gusenya ntibabura urwitwazo. Buriya nuko ubushinwa bubatanze kuvumbura nogushyira kwisoko 5G. Ubu iyaba aruruganda rwiwabo muri America cyangwa iburayi ruyishyize kwisoko ubu twese twakabaye dusinyishwa kumbaraga kuyiyoboka wakwanga bakagukangisha kukujyana muri ICC cyangwa bakakugabiza isi yose bakoresheje ibitangazamakuru bikomeye kwisi byabo. Ariko kubera yamyunvire yabo ya mpatse ibihugu bagomba gutesha agaciro ibyabandi kugirango babahombye. Isi ikwiye gukorana kunyungu ya rusange kumpande zose kuko ibi birashaje nabantu bamaze kubirambirwa.

Kwamamaza