Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguje umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko zishobora kuzamura umusoro ku bikomoka ku buhinzi biturukayo mu gihe impande zombi zananirwa kugirana amasezerano y’ubucuruzi.
Ubwo Perezida Donald Trump yajyaga ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, yashyiriyeho EU umusoro wa 20% gusa yaje kuwugabanya muri Mata, awugeza ku 10% kugeza tariki ya 9 Nyakanga mu gihe hari hateganyijwe ibiganiro.
Trump yasabye EU gushyiriraho ibigo by’Abanyamerika irengayobora mu rwego rwo kubigabanyiriza umusoro, ndetse u Burayi bukagabanya ibicuruzwa bwohereza muri Amerika, ariko uyu muryango warabyanze.
Abayobozi bo muri EU barimo Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Ursula von der Leyen, bari bizeye ko mu gihe impande zombi zitarumvikana, Trump azemera ko umusoro ukomeza kuba ku 10% na nyuma ya tariki ya 9 Nyakanga.
Mu nama yabereye i Washington tariki ya 3 Nyakanga 2025, Komiseri wa EU ushinzwe ubucuruzi, Maroš Šefčovič, yamenyeshejwe ko Amerika iteganya kugeza umusoro ku bikomoka ku buhinzi bituruka i Burayi kuri 17%.
Amerika kandi tariki ya 4 Nyakanga yamenyesheje ba Ambasaderi bo mu bihugu bya EU ko iteganya gufata iki cyemezo mu gihe tariki ya 9 Nyakanga yarenga ubwumvikane butaragerwaho.
Mu mwaka ushize, ibihugu byo muri EU byohereje muri Amerika vino n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi bifite agaciro ka miliyari 48 z’Amayero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!