Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio, yitabye Imana kuri uyu wa 22 Gashyantare, biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Attanasio yagabweho igitero ari kumwe n’undi Mutaliyani w’umupolisi uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Bari mu modoka y’Umuryango w’Abibumbye bageze i Goma mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru avuga ko n’uwo mupolisi bari kumwe yahasize ubuzima.
Kugeza ubu nta mutwe n’umwe mu isanzwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu wari wigamba icyo gitero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!