Ishyaka Democratic Alliance (DA) ryashinje Leta ya Afurika y’Epfo kunyereza amafaranga yari yaragenewe abasirikare b’iki gihugu bahoze mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo DA yashyize hanze tariki ya 2 Nyakanga 2025, yavuze ko hari miliyoni 46,17 z’Amadolari zari zaragenewe abasirikare ba Afurika y’Epfo bahoze muri ubu butumwa ariko ko atigeze abageraho.
Yagize iti “Abasirikare n’imiryango yabo bavuga ko baberewemo Amarand 600.000 (Amadolari 34,077) kuri buri wese kandi nta kimenyetso kigaragaza ko aya mafaranga ari mu nzira.”
Ihuriro ry’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDU) rivuga ko ryakiriye ibibazo by’abasirikare benshi bakoreye muri RDC, bavuga ko batarahabwa amafaranga yabo.
Tariki ya 29 Kamena, abahagarariye SANDU bagiranye inama yihutirwa n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Afurika y’Epfo kugira ngo baganire kuri iki kibazo.
SANDU yasobanuye ko igisirikare cya Afurika y’Epfo cyemera ko habaye ikibazo mu itangwa ry’imishahara, giteguza ko kizakora iperereza kugira ngo ibi bibazo bishyirweho umucyo.
Umudepite Nicholas Gotsell uhagarariye DA mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko hari ikindi kibazo cy’uko SADC yageneye buri musirikare wakoreraga muri RDC umushahara w’Amadolari 6000 ku kwezi, ariko ko uwabagezeho ari Amadolari 1890 gusa.
Ku wa 4 Nyakanga, ibyo byatewe utwatsi na Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, ashinja ishyaka DA kuyobya abantu rigamije inyungu za politiki.
Yagize ati “Ntibikwiye kandi biteye isoni ko ishyaka rishaka gushakira inyungu za politiki mu byo abasirikare bacu banyuzemo.”
Ubutumwa bw’ingabo za SADC muri RDC bwahagaze muri Werurwe 2025. Iza nyuma zatashye mu cyumweru gishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!