IGIHE

Algeria: Umuvandimwe w’uwahoze ari Perezida yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

0 13-10-2021 - saa 21:24, Bukuru JC

Said Bouteflika, murumuna wa Abdelaziz Bouteflika wahoze ayobora Algeria yakatiwe gufungwa imyaka ibiri ashinjwa kubangamira ubutabera.

Abdelaziz Bouteflika yayoboye Algeria imyaka 20 kugeza mu 2019 ubwo yashyirwagaho igututu n’imyigaragambyo y’abaturage akegura. Yapfuye mu kwezi gushize nyuma y’imyaka umunani afite ikibazo cyo guturika kw’imitsi yo mu bwonko.

Kuva ku butegetsi kwe kwakurikiwe n’itabwa muri yombi rya bamwe mu bahoze ari ibyegera bye, barimo n’umuvandimwe we Said wanafatwaga nk’uyoboye igihugu guhera mu 2013 ubwo Bouteflika yarwaraga.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabiye Said igifungo cy’imyaka irindwi, mu rubanza rwarezwemo n’abandi bahoze mu buyobozi bwa mukuru we.

Tayeb Louh wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu naho umuherwe Ali Haddad ahanishwa imyaka ibiri, nkuko Aljazeera yabitangaje.

Said Bouteflika w’imyaka 63 yatawe muri yombi muri Gicurasi 2015. Yari yarakatiwe ikindi gihano cy’imyaka 15 y’igifungo aho yahamijwe kugambanira igihugu, gusa yaje kugirwa umwere muri Mutarama uyu mwaka.

Said yatawe muri yombi mu 2019 ubwo mukuru we yari amaze kuvanwa ku butegetsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza