IGIHE

Afurika y’Iburasirazuba vuba ishobora kuzaza mu duce twa mbere duhinga urumogi rwinshi ku isi

0 17-10-2020 - saa 17:02, IGIHE

Mu myaka mike iri imbere, Afurika y’Iburasirazuba ishobora kuzaba kamwe mu duce tw’isi twohereza hanze ingano nyinshi y’urumogi rukoreshwa mu buvuzi, nyuma y’aho bimwe mu bihugu bigize uwo muryango bikomeje kwemera ihingwa ryarwo.

Ni nyuma y’aho u Rwanda muri iki Cyumweru rwemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi birimo n’urumogi. Muri EAC, u Rwanda rwemeje ihingwa ry’iki kimera nyuma ya Uganda.

Tanzania na Kenya ntabwo biremeza ku mugaragaro ihingwa ry’urumogi, ariko rwoherezwa hanze mu buryo butemewe n’amategeko.

Urumogi ruzahingwa mu Rwanda ruzaba ari urwo kohereza hanze mu nganda zikora imiti. Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi aherutse kuvuga ko byakozwe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu buvuzi no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Nubwo hagiyeho amategeko yemera ihingwa ry’urumogi, Akamanzi yavuze ko bitazorohera buri wese kuruhinga ndetse hazashyirwaho amabwiriza akomeye ku bazamererwa kuruhinga.

Muri ayo mabwiriza harimo umutekano uhagije aho ruzaba ruhinze, uko imbuto zarwo zinjizwa mu gihugu, uko rwoherezwa hanze n’ibindi ku buryo bitazashoboka ko rugera mu baturage hanze.

Uwemerewe kuruhinga agomba kuba afite uburyo bwo kururinda buhagije burimo ibyuma bifata amashusho (cameras), iminara, amatara n’ibindi ku buryo nta wapfa kuruvana mu murima atabyemerewe.

Ibyo kandi bijyanye n’uko urumogi kurunywa, kurucuruza cyangwa kuruhinga binyuranye n’amategeko bikiri ibyaha bihanwa, dore ko urugurisha ashobora gufungwa imyaka 20 kugeza kuri burundu.

Abashoramari babifitiye ububasha batangiye guhamagarirwa kuza gushora imari mu buhinzi bw’urumogi mu Rwanda.

Uganda

Uganda nicyo gihugu mu karere cyashyizeho bwa mbere amategeko ajyanye n’ihingwa ry’urumogi rwo kohereza mu mahanga mu nganda zikora imiti. Kurunywa bisanzwe cyangwa kuruhinga nta burenganzira ntibyemewe.

The East African dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu mabwiriza yo kuruhinga muri Uganda, umushoramari agomba kuba afite nibura igishoro cya miliyoni eshanu z’amadolari n’ingwate ya miliyoni y’amadolari.

Urumogi rwo muri Uganda rufite abaguzi mu Budage, muri Canada no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu 2018, Guverinoma ya Uganda yakoresheje $264,000 mu kwinjiza mu gihugu imbuto nziza z’urumogi.

Sosiyete ya mbere yemerewe guhinga urumogi muri Uganda ni Industrial Hemp Uganda Ltd yabyemerewe mu 2012. Nyuma haje izindi zirimo Israel marijuana company, Together Pharma n’izindi.

Umwaka ushize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasabye Minisitiri w’Intebe, Dr Ruhakana Rugunda kuzasobanura umurongo igihugu gifite mu guhinga urumogi, nyamara abaturage batemerewe kurukoresha.

Ntabwo bizwi amafaranga Uganda yinjiza avuye mu kohereza mu mahanga urumogi.

Kenya

Hashize igihe hari impaka zidashira muri Kenya zerekeye kwemera mu mategeko ihingwa n’ikoreshwa ry’urumogi.

Mu 2018, Ken Okoth wahoze ari umudepite yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’Itegeko ryagombaga kwemera ko urumogi rwemerwa n’amategeko. Byabaye mu gihe Afurika y’Epfo yari imaze iminsi ibaye igihugu cya gatatu muri Afurika mu kwemera ko urumogi ruhingwa.

Bamwe mu bakozi ba sosiyete yemerewe guhinga urumogi muri Lesotho, basarura amababi y'urumogi

Muri uwo mushinga w’itegeko, Okoth yashakaga ko kurunywa no kuruhinga bireka kwitwa icyaha, ndetse abafunzwe baruzira bakarekurwa.

Okoth yitabye Imana muri Nyakanga 2019 iryo tegeko ritarajyaho, ikivi yasize atushije gifatwa na Senateri Ledama Olekina.

Olekina yavuze ko kutemera urumogi ari ugukomeza kugendera ku mahame ashaje, mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko urumogi ruvura indwara zitandukanye zirimo n’ububabare bw’abarwaye kanseri.

Nubwo Olekina yifuza ko urumogi rwemerwa, benshi mu banyapolitiki mu gihugu cye ntabwo babishyigikiye, bashingiye ko n’ubusanzwe abana bari munsi y’imyaka 18 bagera ku bihumbi 162 bakoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi muri Kenya.

Tanzania

Tanzania ni kimwe mu bihugu byo mu karere bifite amategeko akakaye ahana abafashwe bakoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi. Nyamara nicyo gihugu bivugwa ko gihingwamo urumogi rwinshi mu karere.

Raporo yo mu 2018 y’ikigo cyo mu Bwongereza, New Frontier Data ivuga ko Tanzania ariyo ifite umubare munini w’abanywi b’urumogi muri Afurika y’Iburasirazuba, aho abagera kuri miliyoni 3.6 barunywa. Ikurikirwa na Kenya ifite abaturage barunywa miliyoni 3.3, mu gihe muri Uganda hari abarunywa miliyoni 2.6.

Loni ivuga ko muri Afurika hari toni 38000 z’urumogi rugurishwa buri mwaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu 2018, Afurika yinjije miliyoni 37 z’amadolari avuye mu rumogi, muri miliyari 345 z’amadolari ava mu rumogi buri mwaka ku isi.

Ikigo cyo mu Bwongereza Prohibition Partners, gitangaza ko urumogi rwa Afurika rushobora kuzaba rufite agaciro ka miliyari 7.1 z’amadolari mu 2023.

Ibindi bihugu bya Afurika byashyizeho amategeko yemera ihingwa ry’urumogi rwo kohereza mu mahanga ni Zambia, Lesotho, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

Zimwe mu ngemwe z'urumogi imbere y'Inteko Ishinga Amategeko ya Mexique, zahasizwe n'umuryango usaba ko rwemerwa n'amategeko muri icyo gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza