IGIHE

Abumva Igiswahili bumiwe! Igitangazamakuru cya Naomi Osaka na LeBron James cyiswe izina riganisha ku ‘gitsina cy’umugore’

0 22-06-2022 - saa 16:49, IGIHE

Abumva ururimi rw’Igiswahili biganjemo abakomoka muri Tanzania na Kenya bacitse ururondogoro kubera izina ry’ikigo cy’itangazamakuru cyatangijwe na Naomi Osaka, icyamamare muri Tennis ku bufatanye na Lebron James uri mu bakunzwe muri Basketball.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umuyapanikazi Naomi Osaka waciye uduhigo muri Tennis yatangaje ko yatangije Ikigo cy’Itangazamakuru, abifashijwemo n’ikigo cya SpringHill cya Lebron James.

Ni inkuru yakiriwe neza mu bakunzi ba siporo ariko iza guca igikuba igeze mu bavuga ururimi rw’Igiswahili kubera izina ry’iki gitangazamakuru.

Iki gitangazamakuru cyiswe ‘Hana Kuma[ bivuga ngo nta gitsina( icy’umugore) agira mu rurimi rw’Igiswahili].

Igisobanuru cy’aya magambo mu Giswahili nicyo cyatumye benshi mu baruzi bacika ururondogoro nubwo mu busanzwe aya magambo ari mu rurimi rw’Ikiyapani avuga ‘Bear Flower’ mu rurimi rw’Icyongereza’

Mu kiganiro Osaka yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko iki kigo cye kizajya kigeza ku bantu ibiganiro bya televiziyo, filime mbarankuru, izagenewe abana ndetse n’ibiganiro bya siporo.

Igitangazamakuru cya Naomi Osaka na LeBron James cyiswe izina risobanuye ‘igitsina cy’umugore’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza