IGIHE

Abasaga 17 barimo n’abakinnyi baguye mu mpanuka y’ubwato muri Uganda

0 20-05-2019 - saa 20:02, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi, abafana b’abandi bagenzi bari mu bwato bava mu gace ka Fofo ko mu karere ka Hoima, aho bari bagiye gukina imikino ibiri n’abaturanyi babo bo muri Runga, mu bagabo n’abagore, barohamye mu kiyaga cya Albert giherereye mu burengerazuba bwa Uganda.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Julius Hakiza yatangaje ko imirambo imwe yamaze kuboneka mu gihe hakomeje gushakishwa iy’abandi barohamye bari muri ubu bwato.

Ati “Imirambo ibiri niyo yabonetse mu gihe abarenga 15 bari muri ubu bwato bataraboneka kuva burohamye muri kiyaga cya Albert kiri mu burengerazuba bwa Uganda kuri iki Cyumweru.”

“Turakeka ko ubwato bushobora kuba bwaratwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo noneho bukubikwa n’imiyaga myinshi.”

Babiri babonetse, ni Majid Mayaya wari umutoza w’ikipe ya Fofo ndetse na Winnie wari umunyezamu w’ikipe y’abagore.

Umwe mu bo muri aka gace, Sadic Nyangireki, wari uhari ubwo ubu bwato bwarohamaga, yabwiye Daily Monitor ko bwakoze impanuka bugeze nko muri metero 300 ndetse bwarimo abagera kuri 50.

Umuyobozi w’umurenge wa Buberuka, Godfrey Komakech, yavuze ko ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, abatuye aka gace babashije kurokora abantu 20, bakajyanwa mu bitaro bitandukanye.

Impanuka z’ubwato zikunze kugaragara cyane mu biyaga byo muri Afurika y’Uburasirazuba, aho usanga akenshi ubukoze mu biti ari bwo bwifashishwa mu gutwara abantu ndetse bugatwara abarenze ubushobozi bwabo hatitawe ku bihe barimo.

Si ubwa mbere iki kiyaga cya Albert gihitanye abantu benshi kuko no kuri Noheli ya 2016, abagera kuri 40 barohamye ubwo bari bagiye gukina.

Abasaga 17 barimo n’abakinnyi baguye mu mpanuka y’ubwato muri Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza