IGIHE

Abapfiriye mu mwuzure wibasiye Kinshasa bageze kuri 70

0 14-04-2025 - saa 21:39, IGIHE

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Roger Kamba, yatangaje ko abishwe n’umwuzure uherutse kwibasira umujyi wa Kinshasa bageze kuri 70.

Uyu mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye i Kinshasa tariki ya 4 n’iya 5 Mata 2025. Ku ikubitiro, byari byatangajwe ko hapfuye 33, abandi benshi barakomereka.

Minisitiri Kamba yasobanuye ko hari abantu batandatu bataraboneka, abarenga 150 bakomeretse. Muri rusange, imiryango 21.606 ni yo yagizweho ingaruka n’iki kiza.

Abaturage 5,570 bafite inzu zangijwe n’uyu mwuzure ubu bari gucumbikirwa muri sitade ya Martyrs, iyitiriwe Tata Raphael, mu kigo cya Lumumba no mu kigo cya Kiliziya Gatolika cya Kimwenza.

Abaturage bagaragaza ko bagifite ubwoba ko bakongera kwibasirwa n’umwuzure, bitewe n’uko umugezi wa Ndjili umaze iminsi wuzura.

Umwuzure wibasiye Kinshasa wishe abantu 70
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza