Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bamaganye ifungwa ry’umunyapolitiki Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania.
Lissu wo mu ishyaka CHADEMA (Chama cha Demokrasia na Maendeleo) yatawe muri yombi tariki ya 9 Mata 2025, akurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi no gutangaza amakuru y’ibinyoma.
Hari hashize iminsi CHADEMA isabye haba impinduka mu itegeko rigenga amatora, iteguza ko nizitabaho, itazemera ko amatora ateganyijwe mu Ukwakira aba.
CHADEMA iyoborwa na Lissu ivuga ko kuva Tanzania yabona ubwigenge mu 1961, amatora yibwa n’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) riri ku butegetsi.
Iri shyaka ryagaragaje ko kuba CCM yaratsindiye imyanya irenga 98% mu matora y’inzego z’ibanze yabaye mu 2024, ari ikimenyetso cy’uko mu matora y’iki gihugu habamo kubogama gukomeye.
Rigaragaza ko Komisiyo y’Amatora isanzweho ikorana na CCM, rigasaba ko hashyirwaho Komisiyo yigenga igizwe n’abayobozi ndetse n’abakozi badashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu kandi badafite aho bahurira na Leta.
Leta ya Tanzania yateye utwatsi icyifuzo cya CHADEMA, isobanura ko nta shingiro na rito gifite. Yagaragaje kandi ko amatora y’inzego z’ibanze yabaye mu 2024 nta nenge yari afite.
Tariki 12 Mata, Komisiyo y’amatora yakuye CHADEMA ku rutonde rw’amashyaka azitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’aho Lissu yanze gushyira umukono ku mahame ngengamyitwarire y’amatora.
Abadepite bo muri EU ku wa 8 Gicurasi bagaragaje ko ibirego Lissu ashinjwa bishobora gutuma akatirwa igihano cy’urupfu, kandi ko byahimbwe hagamijwe inyungu za politiki.
Basabye Leta ya Tanzania gusubiza CHADEMA uburenganzira bwose bwo kwitabira amatora, kandi ikaganira n’amashyaka yose ku mpinduka mu matora zisabwa, hubahirizwa uburenganzira bw’impande zose.
Aba Badepite kandi bavuze ko Leta ya Tanzania igomba gukuraho igihano cy’urupfu, abagikatiwe bose ntibicwe.
CHADEMA ni ryo shyaka rihatana bikomeye na CCM mu matora. Mu 2015, umukandida wayo Edward Lowassa yagize amajwi 39,97% mu gihe Dr John Pombe Magufuli wayatsinze yagize 58,46%.
Mu matora yabaye mu 2020, Dr Magufuli wasimbuwe ku butegetsi na Samia Suluhu Hassan yagize amajwi 84,40%, Tundu Lissu wari uhagarariye CHADEMA agira 13,04%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!