Urugamba rwa RPA Inkotanyi rugitangira mu Ukwakira 1990, François Mitterrand, wayoboraga u Bufaransa yohereje bwangu ingabo zo kugoboka iza Habyarimana Juvénal, mu myitozo ya gisirikare no mu bujyanama. Ni na ko yoherezaga mu Rwanda intwaro nyinshi.
Rimwe mu matsinda y’Ingabo z’u Bufaransa yoherejwe ni iryari muri ‘Opération Noroît’ ryabaye mu Rwanda kuva tariki ya 5 Ukwakira 1990 kugeza tariki ya 13 Ukuboza 1993. Ku ikubitiro, Mitterrand yohereje Aba-Noroîts 300.
Uko Leta y’u Bufaransa yafashaga Habyarimana, ni na ko yakazaga umurego mu kwereka Umuryango Mpuzamahanga ko RPA na FPR Inkotanyi ari abantu babi, bashaka gukandamiza “imbaga nyamwinshi y’Abahutu” mu buryo bunyuranyije na demokarasi.
Mu Rwanda, Abatutsi bari mu byago kuko Leta yari ikomeje ibikorwa byo guhiga abo yashinjaga gukorana n’Inkotanyi (ibyitso) biganjemo abagabo bize, ikabafunga, abandi ikabica. Byenyegeje ivanguramoko ryari ryarahawe intebe kuva mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi.
Mukazayire Jeanne d’Arc wari umuturanyi wa Habyarimana, yatangarije IGIHE Ati “Mu 1990 ni ho hinjiyemo ibintu by’ibyitso, abantu bakuru b’ino aha barabafata, bajya kubafungira hariya mu kigo.”
“Bakajya baza nk’uku twicaye aha, kwa kanaka bakamutwara batazi iyo bamujyanye. Byageze 1994 barabamazeho, hasigaye abana n’abagore gusa. Abo bantu batwaraga ni abari bajijutse; bari abakozi, abarimu na ba Agronome.”
Kuri za bariyeri, abasirikare bo muri Noroît bagenzuraga indangamuntu z’Abanyarwanda, bareba ubwoko, hagamijwe kwerekana ko abakekwagaho kuba ibyitso by’Inkotanyi, hanyuma urutonde rugahabwa jandarumori y’u Rwanda kugira ngo ibafunge.
Ingabo z’u Bufaransa zashinze ikigo cya gisirikare mu ishyamba rinini ryari i Kanombe, ubu aho ryabaga hubatse ishuri ryisumbuye rya King David Academy. Iri shyamba ryari iry’Umuryango wa Musanabera Josephine.
Musanabera utuye mu kagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, hafi y’ahahoze urugo rwa Habyarimana, yasobanuye ko hashingiwe ku ivangura Ingabo z’u Bufaransa zigishijwe, na zo zatandukanyaga Abatutsi n’Abahutu cyangwa Abatwa.
Ati “Hari nko mu 1992-1993. Bavuze ko baje gucunga umutekano ariko mu by’ukuri ntawo. Nkanjye ndabyibuka, bajyaga baza iwacu, niba bari barabibigishije, bakamenya gutandukanya Umututsi n’Umuhutu. Bakaza nko ku mukecuru bati ‘Tutsi? Hutu?’ Mbese ibyo bintu barabikundaga cyane.”
Musanabera yavuze ko muri icyo gihe, abasirikare ba Leta yo ku bwa Habyarimana bajyaga gukoresha inama ingabo z’u Bufaransa, bakazisobanurira ko Abatutsi ari babi, ko bateye u Rwanda.
Ibi bishimangirwa na Bernard Kouchner wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, mu kiganiro yagiranye na L’Express tariki ya 17 Werurwe 2024. Uyu Mufaransa yanabaye mu Rwanda ubwo yari ahagarariye umuryango MSF (Médecins Sans Frontières).
Kouchner yagize ati “Hari imyumvire yoroshye ku byaberaga mu Rwanda, ko RPF ya Paul Kagame igizwe n’abantu babi kandi ko Leta yemewe muri Kigali iri kubarwanya. Ni rwo ruhande u Bufaransa bwari bwarafashe, cyane cyane mu itsinda rya ‘Elysée’ ry’abari hafi ya Perezida François Mitterrand.”
Tariki ya 11 Ukwakira 1990, umusirikare wari Umujyanama Mukuru wa Mitterrand yamusabye kugabanya Ingabo z’u Bufaransa zari zoherejwe mu Rwanda kugira ngo igihugu cyabo kitagaragara nk’igishyigikiye ubugome bukorerwa abaturage, ariko amwima amatwi.
Icyifuzo cy’uyu musirikare kigaragaza ko Leta y’u Bufaransa yari yamaze kubona ko hari umugambi wa Jenoside wategurwaga, ariko irabyirengagiza, ikomeze kurwana kuri Leta ya Habyarimana kugira ngo itsinde RPA Inkotanyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!