Nyuma y’uko indege ya Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda irashwe, ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bari batuye mu bice bya Kimironko, Migina, Nyagatovu, Gihogere batangiye kwicwa ndetse bigatizwa umurindi no kuba bose barifuzaga ubuhungiro muri Stade Amahoro yari irinzwe na MINUAR.
Nubwo benshi bahungiye ku Ngabo za MINUAR ntibatabawe, kuko aba basirikare bahisemo guhagarikira ubwicanyi ku manywa y’ihangu.
Jenoside igitangira, Tito Rutaremara wari mu banyepolitike ba FPR-Inkotanyi, yasabye Gen. Roméo Dallaire wari ukuriye ingabo za Loni, gutabara Abatutsi bicwaga n’abanyepolitike batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana, ariko uyu musirikare akamwumvira ubusa.
Muri iyo minsi Gen. Roméo Dallaire yaje kubwira abanyepolitike bari muri CND ko umuryango wa Alexis Kanyarengwe bawugejeje ahari umutekano.
Muri icyo gihe Alexis Kanyarengwe niwe wari Chairman wa FPR-Inkotanyi, nyuma yo guhunga ashwanye na Habyarimana.
Patrick Mazimpaka, Seth Sendashonga na Tito Rutaremara bari mu banyepolitike ba FPR Inkotanyi, basabye Roméo Dallaire ngo akize n’abandi banyepolitike bataricwa.
Roméo Dallaire ati “ni bande?”. Abandi bamusubije ko mu bakwiriye gutabarwa harimo na Faustin Twagiramungu.
Seth Sendashonga niwe wari uzi aho Faustin Twagiramungu yihishe, aha Roméo Dallaire amakuru y’aho aherereye.
Gen. Dallaire yahise yohereza imodoka n’abasirikare bo gutabara Faustin Twagiramungu, bamugejeje i Remera muri MINUAR, Interahamwe n’Abajepe barabimenya.
Iki gihe aba basirikare ba Habyarimana bafataga Twagiramungu Faustin nk’icyitso, ibyatumye barakara ubwo bamenyaga ko yahungishijwe na MINUAR.
Abajepe n’Interahamwe bahise batera MINUAR na Stade Amahoro, ahari impunzi zirenga ibihumbi 20.
Ingabo za Habyarimana zigeze ahazwi nko kwa Lando zasanze abasirikare ba MINUAR bo muri Bangladesh ari bo barinze iyo ako gace.
Abasirikare ba MINUAR babonye batewe bashya ubwoba, bafasha intwaro hasi bamanika amaboko maze Abajepe n’Interahamwe babahukamo babasahura ntacyo basize. Babambuye imbunda, amasaha, imyenda, inkweto kugeza no ku masengeri n’amakariso.
Ingabo za RPA zari muri Batayo ya Gatatu zavuye muri CND nizo zahagobotse zirukana Interahamwe, abasirikare ba MINUAR barokoka gutyo.
Ingabo za RPA zahise zibohora icyo gice cyose cya Remera, zihungisha Twagiramungu n’Ingabo za MINUAR, ndetse zikomerezaho urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ingabo za RPA aho zafataga; zarahatunganyaga zigashaka ahantu hafite umutekano ho gushyira abarokorwaga; bakabashakira ubuvuzi, ibyo kurya, ibikoresho byo kuryamaho no gukoresha, ndetse n’imyambaro yo kwambara.
Muri ibi bikorwa, abasirikare ba RPA batoranyagamo abana n’inkomere zirembye bagashakirwa ubufasha bw’umwihariko. Ibi byakorwaga n’abasirikare bake basigaye barinze umutekano bafatanyije n’abakada. Aba ni bo bakoraga imirimo yo kuvura, gushaka imiti, kubaganiriza no kubahumuriza, no gushaka amakuru y’aho abandi baba bihishe.
Ingabo za RPA muri urwo rugamba rwo kurwanya abicaga; zagendaga zirwana n’Ingabo z’Inzirabwoba n’Interahamwe, zigenda zirokora Abatutsi, zibagarura ahari umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!