IGIHE

Volkswagen ishobora gutangira gufunga inganda zayo mu Budage

0 4-09-2024 - saa 15:32, Mugisha Christian

Sosiyete ikora imodoka yo mu Budage, Volkswagen, yatangaje ko hari byinshi biri gukoma mu nkokora imikorere yayo bikayishyira mu bihombo ku buryo ishobora gufata gahunda yo gufunga zimwe mu nganda zayo muri iki gihugu.

Ibi kandi bishobora gutuma itagera ku muhigo yahize wo kutagabanya umubare w’abakozi kuva mu 1994 kugera mu 2029, kuko no mu byo iri gutekereza harimo no gutangira gukura bamwe mu mirimo yabo kubera ibibazo byinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Group Oliver Blume, yavuze ko hari andi masosiyete mashya akora imodoka ari kwinjira ku isoko ry’u Burayi, bikazahaza imikorere y’amasosiyete ahasanzwe ku buryo kuri ubu bigoye cyane gukorera imodoka mu Budage, avuga ko “Ibi ni ibibazo bikomeye kandi bikwiye gushakirwa umuti vuba.”

Yagize ati “Inganda zikora imodoka mu Burayi ziri gusabwa byinshi kandi ziri mu bihe bigoye cyane.”

Inganda zikora imodoka z’i Burayi ziri guhura n’ihangana rikomeye n’inganda zo mu Bushinwa zikora imodoka zikoresha amashanyarazi ziri kuboneka ku biciro biri hasi cyane.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’imodoka zitwara abagenzi za Volkswagen, Thomas Schaefer, yavuze ko ingamba zafashwe zo kugabanya ibiciro by’amafaranga akoreshwa ariko ibihe birushaho kuba bibi ku buryo basabwa gufata izindi ngamba zikarishye.

Volkswagen yari ifite intego yo kuba yarizigamiye byibuze miliyari hafi 12 z’Amadolari ya Amerika bitarenze 2026, ariko yatangaje ko hashingiwe ku cyo imibare y’ubu igaragaza bigoye kuzagera kuri iyi ntego.

Guhagarika ibikorwa by’inganda zimwe no kugabanya abakozi birareba gusa Volkswagen ikomeje guhura n’ibihombo bitandukanye n’izindi nganda ziyishamikiyeho nka Audi, Porsche, SEAT cyangwa Skoda.

Abahagarariye abakozi barwanyije igitekerezo cyo gufunga inganda cyangwa gusezerera bamwe mu bakozi bazo.

Uhagarariye abakozi bakuru, Daniela Cavallo yavuze ko “Ubuyobozi bwarananiwe[...] Ingaruka zabyo ziri kwibasira abakozi bacu, aho dukorera no kuvogera amasezerano y’akazi. Ntabwo hazabaho gufunga inganda.”

Mu gihe haba hagize uruganda rufungwa, bwaba ari bwo bwa mbere Volkswagen ibikoze kuva mu 1988 ubwo urwo muri Westmoreland muri Pennsylvania rwafungwaga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza