Umukobwa w’imyaka 19 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yangiwe kureba se anyongwa, kubera ko akiri muto cyane.
Ku wa Kabiri nibwo biteganyijwe ko Kevin Johnson azanyongwa, azira kwica umupolisi mu 2005.
Uwo mugabo yari yasabye ko umukobwa we Khorry Ramey w’imyaka 19 azaba ahari umunsi azaba anyongwa, ariko urukiko rwo muri Missouri rwabyanze.
Imiryango imwe n’imwe irengera uburenganzira bwa muntu yari yatanze ikirego isaba ko uwo mwana yitabira inyongwa rya se, kuko ari uburenganzira bwe, ariko urukiko rubitera utwatsi.
Urukiko rwatangaje ko muri Missouri amategeko atemerera umuntu utaruzuza imyaka 21 kugera aho banyonga abanyabyaha.
Uyu mukobwa wangiwe kureba inyongwa rya se, amaze imyaka 17 batabana kuko yafunzwe amaze imyaka ibiri avutse.
BBC yatangaje ko bahuraga agiye kumusura muri gereza cyangwa bakoresheje telefone n’amabaruwa. Uwo mukobwa na we wabyaye, mu kwezi gushize yashyiriye se umwuzukuru ngo amusuhuze.
Ramey yavuze ko ari agahinda kuba atazabasha guhuza amaso na se bwa nyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!