IGIHE

USA: Umusore w’umunyarwanda yishwe arashwe na mugenzi we

6 21-05-2019 - saa 11:10, IGIHE

Umusore w’umunyarwanda witwa Mpirwa Dieuveut wari mu kigero cy’imyaka 20 yishwe arashwe na mugenzi we w’imyaka 24 witwa Noah Kanyizere.

Polisi yo mu Mujyi wa Wichita muri Leta ya Kansas yatangaje ko ku wa Gatanu ahagana saa kumi n’iminota 20, humvikanye urusaku rw’amasasu mu gace ka South Parkwood Lane. Abapolisi bahise bahagera basanga Dieuvent Mpirwa yishwe n’isasu.

Icyo gihe iperereza ryahise ritangira ndetse Noah Kanyizere aza gutabwa muri yombi akekwaho ubwicanyi.

Capt. Brent Allred yatangaje ko aba basore bombi bagiranye amakimbirane hanze y’urugo hanyuma Kanyizere agakuramo imbunda akarasa Mpirwa. Yavuze ko bisa n’aho aba basore bombi bari basanzwe baziranye.

Amakuru yizewe IGIHE yahawe n’abantu ba hafi bo mu muryango wa nyakwigendera, ni uko Kanyizere yakundaga kujya mu rugo rwabo agiye kureba Mpirwa, ndetse ko mbere y’uriya munsi yagiyeyo inshuro ebyiri atahamusanga.

Kuri uwo wa gatanu ngo Kanyizere yagiye mu rugo rwabo asanga Mpirwa arahari, baraganira nyuma baza guhaguruka bajya kuganirira hanze, mu mwanya muto baza kumva amasasu barebye basanga umwana wabo yapfuye.

Abo mu muryango ngo ntibahise batekereza ko ari Kanyizere umwishe kuko ari umunyarwanda w’umuturanyi wabo. Amakuru baje kuyamenya ari uko umubyeyi wa Kanyizere yatawe muri yombi, akaza gufungurwa umwana we amaze gufatwa.

Uyu mubyeyi niwe ngo wagiye ku babyeyi ba Mpirwa abasaba imbabazi, ababwira ko Polisi yamubwiye ko umuhungu we ariwe wishe Mpirwa.

Mpirwa Dieuveut yarashwe na mugenzi we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nzabonimana Gady 2019-05-22 00:14:31

Ese ikibayecyose ninterahamwe.nabariya vana bakoze jonoside kobahindutse interahamwe banya Rwanda mwaretse dugakundana ibindi tukabitera umugogo

2
Remi 2019-05-21 09:44:04

@Musafiri, harya ubu nikikoko kikwereka ko uyu ari interahamwe!! Menya hari ikindi gisobanuro k’interahamwe uvuga, niba nsomye neza, wasang aba bana baravutse interahamwe zitakiba mu Rwanda!! Cg uwishe undi wese aba abaye intehamwe? Ntabwo tuzagira ho tugera tugifite ibitekerezo nkibi!! Abanyarwanda dukeneye kubana, mu mahoro nta mwiryane, uwakosheje icyaha cye kikaba gatozi, naho ubundi ntaho tugana. Rwose uvuze nabi, kandi ukwiye kugira umutima utekereza kure kurusha ku macakubiri nkaya,

3
Bébé 2019-05-21 09:13:55

Mwongere mukore icukumbura neza
Uyu nyakwigenda il n’est pas Rwandais du tout kuko ndamuzi neza
Double check with your sources
Ariko uyu ukekwe kwica we sindamenya his identity

4
faustin 2019-05-21 07:40:51

igendere mwana wacu, uzize amaherere, Imana ikwakire, gusa birababaje kdi ntituzakwibagirwa

5
MUSAFIRI 2019-05-21 04:52:26

Izi ni interahamwe zasize ziyogoje u Rwanda none basanze umugambi wabo batawusubukura ku Rwanda rw’uyu munsi none bagiye kumaranira I bwotamasimbi. Amaraso arasama muzabuyera nka gahini mpakaaaa

6
rukukuri 2019-05-21 04:43:13

Interahamwe ntaho zagiye.

Kwamamaza