IGIHE

USA: Itegeko ryo gukuramo inda ryakuweho, amavuriro yatangiye gufunga

0 25-06-2022 - saa 16:00, Mugisha Christian

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu rwafashe icyemezo cyo kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda bituma amwe mu mavuriro afunga imiryango.

Urukiko rwakuyeho ingingo izwi nka ‘Roe v Wade’ yari rimaze imyaka 50 ishyizweho.

Biteganijwe ko hafi kimwe cya kabiri cya leta zitandukanye muri Amerika zigiye gushyiraho amategeko mashya agenga gukuramo inda, gusa 13 muri zo gukuramo inda bigiye guhagarikwa byihutirwa kuko zari zaramaze kwemeza amategeko y’ibanze.

Ubwo iri tangazo ryashyirwaga hanze abadashyigikiye iki cyemezo mu mijyi ya Phoenix, Los Angeles na Arizona bakwiye imihanda barigaragambya.

Ni mu gihe abamaganira kure iki gikorwa cyo gukuramo inda nabo bari mu mihanda bishimira iki cyemezo cyafashwe ndetse bakajya no ku mavuriro agifunguye bababwira ko akabo kashobotse.

Ku ivuriro ryatangaga serivisi zo gukuramo inda mu gace ka Little Rock, muri Leta ya Arkansas, imiryango yahise ifungwa ndetse n’abari bafite gahunda [rendez-vous] bahita bahamagarwa n’ubuyobozi bwaryo bamenyeshwa ko bitagikunze gahunda zabo zihagaritswe.

Umuforomo kuri iryo vuriro, Ashli Hunt, yagize ati “Nubwo twaba twiteguye gute amakuru mabi iyo aje aza yangiza byinshi. Kugira ngo ufate icyemezo uhamagare abarwayi ubabwire ko ‘Roe v Wade’ yahagaritswe birababaza.”

Mu gace ka New Orleans mu mujyi wa Louisiana, naho kimwe mu bigo bitatu byatangaga izi serivisi muri iyi leta cya ‘Women’s Health Care Centre’ cyahise gifunga abakozi bacyo barahagarikwa.

Umwe mu bari aho yavuze ko abagore bafite ubushobozi bashobora kujya mu zindi leta zitarashyira mu bikorwa iki cyemezo gishya ariko abafite ubushobozi buke bazishora mu bikorwa byo gukuramo inda mu buryo butemwe.

Perezida wa Leta Zunwe Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yamaganiye kure iki cyemezo avuga ko cyashyize ubuzima bw’abagore mu kaga.

Hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange abagore bagera kuri miliyoni 36 bagejeje imyaka yo kubyara bazabura uburyo bwo gukuramo inda muri leta zabo.

Habaye imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cy'urukiko abandi bayijyamo bacyishimira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza