IGIHE

Uruhinja rwavukiye mu bwato buto bwari buvanye abimukira muri Afurika

0 10-01-2025 - saa 13:12, Tuyishimire Umutesi Celine

Uruhunja rwavukiye mu bwato buto bwari butwaye abimukira 60 ku Birwa bya Canary bigenzurwa na Leta ya Espagne, bubavanye muri Afurika.

Ubu bwato bwasanzwe ku nkombe z’ikirwa cya Lanzarote, umwana na nyina bahita bajyanywa na kajugujugu ku bitaro kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse.

Uwari uyoboye ubu bwato, Domingo Trujillo, yavuze ko nubwo bari babizi ko mu bwato bwabo harimo umugore utwite, batamenye igihe yabyariye.

Yagize ati “Icyadutunguye kwari ukubona umwana wambaye ubusa umaze iminota nka 15 cyangwa 20 avutse, nahise mufubika, mushyira mu gatuza kugira ngo arekere kurira.”

Uyu mwana yavutse ku wa 6 Mutarama, umunsi uzwi nka Epiphany cyangwa The Three Kings, abakirisito bizihiza baha abana impano. Kuri uyu munsi, abakirisito bibuka abagabo batatu b’abanyabwenge basuye Yesu bwa mbere ubwo yavukaga.

Imibare y’abimukira bajya ku birwa byo muri Espagne banyuze mu Nyanja ya Atlantique ikomeje kwiyongera. Ni na ko bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi bagerageza kujya muri iki gihugu banyuze mu nyanja kuko hari abarohama.

Guverinoma ya Espagne igaragaza ko mu 2024 yakiriye abimukira barenga 46.800 badafite ibyangombwa.

Uyu mwana yavukiye mu bwato bw'abimukira bwajyaga ku Birwa bya Canary
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza