Umwuzukuru wa Nelson Mandela, Nkosi Zwelivelile Mandela yikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uburyarya bwayo bwiyongera mu bijyanye no kuniga itangazamakuru no kubuza abantu kwisanzura.
Mu kiganiro yagiranye na Russia Today (RT), Nkosi Zwelivelile Mandela yavuze ko abatuye Amerika bakwiye kumenya ukuri kw’ibiri kujya mbere.
Ati “Imvugo ziri kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zimwe twagiye tubona muri Palestine aho Al Jazeera yakomanyirizwaga ndetse ikirukwanwa n’abashyigikiye Israël.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi muri kubona ubwo buryarya muri Amerika aho RT iri gukomanyirizwa nk’uko byagenze kuri Al Jazeera.”
Minisiteri y’Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano bishya ku wa Gatatu, byafatiwe abo mu itangazamakuru ryo mu Burusiya, harimo abayobozi ba RT, ivuga ko ari “uguhangana n’abakorera mu murongo mubi” ku butaka bwa Amerika mbere y’Amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo.
Ni mu gihe Minisiteri y’Ubutabera yashyize ahagaragara ibirego ku baturage babiri b’Abarusiya bashinjwa kurenga ku itegeko ryo mu 1939 rigena imikorere y’aba-agents b’abanyamahanga, aho bakoraga ibiganiro biri mu Cyongereza bakwirakwiza ku Banyamerika mu izina rya guverinoma y’u Burusiya.
Mandela yashimangiye ko abaturage ba Amerika bakwiye kumenya uburyo ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’itangazamakuru biri kunigwa. Ati “Ntabwo bikwiye guhabwa intebe mu Isi y’ubwigenge, nk’uko byahoze, mufite icyo gitugu.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abayobozi Gakondo muri Afurika y’Epfo (CONTRALESA), Zolani Mkiva, na we yanenze Amerika yashinje u Burusiya kwivanga mu matora yayo.
Mu kiganiro yagiranye na RT, Mkiva yavuze ko ari ibirego “bisekeje”.
Ati “Biragoye kumva uburyo igihugu cyishyize mu mwanya wo guhagararira demokarasi ku Isi cyatekereza ko gahunda zacyo zakwivangwamo cyangwa ngo cyinjirirwe n’ibihugu kibona ko bikigwa mu ntege.”
Yakomeje agira ati “U Burusiya uko tubuzi ndetse n’uko twahoze tubuzi, ni igihugu cyubaha cyane ubusugire bw’ibindi bihugu mu Isi.”
Mkiva asanga ibivugwa bifite aho bihuriye n’impungenge z’uko Umu-Républicain Donald Trump ashobora kuzahura umubano wa Amerika n’u Burusiya mu gihe yaba atowe.
Ati “Trump naramuka atsinze…bazagaruka ku meza y’ibiganiro, bazaba bashobora guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!