IGIHE

Umweyo wa Trump ugeze mu bashinzwe ububanyi n’amahanga: Inzego zimwe zigiye kuvaho

0 23-04-2025 - saa 08:37, IGIHE

Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, yatangaje ko hari amavugurura agiye gukorwa muri uru rwego, ndetse ko amashami amwe n’amwe azavaho.

Mu mpinduka zigiye kubaho, harimo kugabanya abakozi n’ibiro bimwe na bimwe. Gahunda ni uko abakozi bazagabanukaho 15%, bitume nibura imyanya 700 yari isanzwe ivaho.

Ikindi ni uko amashami nibura 132 muri 734 yari mu rwego rushinzwe ububanyi n’amahanga, azavaho cyangwa ahuzwe n’andi ku buryo hazasigara nibura 602. Andi mashami 137 azimurirwa ahandi kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.

Ibiro bimwe na bimwe bizavaho, harimo nk’ibyari bishinzwe kwita ku bibazo by’abagore, kudaheza, ibirwanya ubuhezanguni n’ibindi. Ibiro byari bishinzwe umutekano w’abasivile, ibishinzwe demokarasi, n’ibishinzwe uburenganzira bwa muntu bizahuzwa n’andi mashami.

Hari hashize iminsi havuzwe kandi ko Ambasade zimwe na zimwe za Amerika mu bihugu cyane ibyo muri Afurika zigiye gufungwa.

Trump akomeje gukora amavugurura akomeye mu nzego za Amerika, ubu hatahiwe urwego rw'ububanyi n'amahanga ruyobowe na Marco Rubio
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza