Ingengo y’imari nshya ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye gutuma amadeni iki gihugu gifite yiyongeraho nibura miliyari ibihumbi bitatu z’amadolari, bitume ingano y’amadeni yose agera kuri miliyari ibihumbi 37$.
Uyu mwenda ukomeje kwiyongera, utuma bamwe bibaza ingano y’amadeni Amerika ishobora gukomeza guhabwa n’ibihugu bitandukanye by’Isi.
Ni mu gihe hashize iminsi bigaragara ko idolari rya Amerika riri guta agaciro ku kigero kidasanzwe ndetse n’inyungu ku baguriza Amerika nayo ikomeje kujya hejuru.
Amerika ikeneye gufata izi nguzanyo kugira ngo izibe icyuho kiri hagati y’amafaranga yinjiza n’ayo isohora buri mwaka.
Umwenda wa miliyari ibihumbi 37$ ni amafaranga menshi. Abahanga mu by’ubukungu basobanura ko umuntu aramutse yizigamye nibura idolari rimwe ku munsi, byasaba imyaka ibihumbi 100 kugira ngo abe amaze kugwiza ayo mafaranga.
Ubusanzwe uburyo bwumvikana bwo kureba umwenda w’igihugu, ni ukureba ingano y’ayo cyinjiza buri mwaka. Amerika yinjiza nibura miliyari ibihumbi 25$ ku mwaka.
Nubwo igipimo cy’umwenda ugereranyije n’amafaranga yinjizwa kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi, si kinini nk’icy’u Buyapani cyangwa u Butaliyani, kandi Amerika ifite inyungu yo kuba ari cyo gihugu gifite ubukungu butera imbere cyane kandi butanga ubukire kurusha ibindi ku isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!