IGIHE

Ishyaka ryo mu Budage ryasabye Leta kwigana gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza

0 8-05-2024 - saa 13:25, Jean de Dieu Tuyizere

Umuyobozi w’ishyaka CDU (Christian Democratic Union) rya Angela Merkel wabaye Chancelière w’u Budage, Friedrich Merz, yasabye guverinoma y’iki gihugu kwigana gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano yashyizweho umukono muri Mata 2022, akavugururwa mu Ukuboza 2023, igamije gufasha u Bwongereza gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko, bifashishije ubwato buto bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nk’uko ikinyamakuru The Financial Times cyabitangaje, Merz yagaragaje ishingiro ryo kwikura k’u Bwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), kuko ngo ni bwo bwari kuyifasha kwifatira ibyemezo byagabanya abimukira babwinjiramo.

Yagaragaje ko yababajwe n’uko David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, mu 2016 yasabye EU guhindura politiki yayo irebana n’abimukira badafite ibyangombwa, kugira ngo bakumirwe, agasubira i Londres nta gisubizo ahawe.

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko iyo u Budage n’ibindi bihugu by’i Burayi biba byarafashe ingamba zihuriwemo mu gukemura iki kibazo, u Bwongereza butashoboraga kuva muri uyu muryango.

Merz yatangaje ko “ahamya neza” ko gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza izatanga umusaruro mwiza, agaragaza ko yifuza ko u Budage bwayigana kuko yaba ari ikimenyetso cy’uko “hano tudakwiye kwemera buri wese.”

Yagize ati “Mbere yo kwimukira mu Budage, wakabaye ubisabira mu gihugu cya gatatu; tuvuge nka Albania. Cyangwa se ukabanza mu Butaliyani cyangwa u Rwanda, niba ushaka kwimukira mu Bwongereza. Bizagabanya umubare w’abashaka kwimuka.”

Ishyaka CDU ni ryo shyaka rifite abayoboke benshi mu Budage. Rifite amahirwe yo guhigika SPD ya Chancelier Olaf Scholz mu matora ateganyijwe mu Ukwakira 2025, kandi mu gihe yazatsinda, ishobora kuzigana iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Umuyobozi wa CDU, Friedrich Merz, yavuze ko guverinoma y'u Budage ikwiye kugira gahunda y'abimukira nk'iy'u Rwanda n'u Bwongereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza