Minisitiri w’Ingabo mu Burusiya, Sergey Shoigu yatangaje ko Ukraine bahanganye ku rugamba imaze gutakaza abasirikare barenga ibihumbi 111 muri uyu mwaka gusa, mu gihe hafi abarenga ibihumbi 500 bamaze kuburira ubuzima bwabo muri iyi ntambara, ku ruhande rwa Ukraine.
Shoigu yavuze ko Ukraine iri kohereza abantu badashaka kurwana ku rugamba, bakaza badafite ubunararibonye bikarangira banaguye muri iyi ntambara.
Nibura muri Mata honyine, Ukraine yatakazaga abasirikare 1000 ku munsi umwe gusa, nyuma y’uko u Burusiya bwongereye umubare w’ibitero bugaba ku ngabo za Ukraine.
Yavuze ko Ukraine iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere umubare w’abasirikare bakomeje kubura ku rugamba, ibi nabyo bikaba ari ikintu gikomeje kubakoma mu nkokora.
Mu minsi ishize Ukraine yemeye ko iri gutakaza ibice bimwe na bimwe muri iyi ntambara, uretse ko itakunze kuvuga ku mubare w’abasirikare imaze gutakarizamo.
Amerika iherutse kongera inkunga yageneraga Ukraine, ibifitanye isano n’uburyo iki gihugu cyari kimaze iminsi kiri kwitwara nabi ku rugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!