IGIHE

Ugiye i Buryasazi: Amerika yatangiye kureba icyoroshye Venezuela nyuma y’imyaka y’inkeke

0 27-11-2022 - saa 10:04, Umutoni Rosine

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kwiyegereza Venezuela yari yarashyize ku ruhande, ishinja ubutegetsi bwa Perezida Nicolás Maduro kuyobora binyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Gatandatu Amerika yakomoreye sosiyete yayo icukura ibikomoka kuri Peteroli, Chevron gusubukura ibikorwa muri Venezuela nyuma y’igihe bihagaritswe.

Ni ibintu byatanze icyizere ko ibihugu byombi bishobora kongera kurebana neza nyuma y’imyaka 20 birebana ay’ingwe, Amerika ikaba yanakuraho ibihano byose yafatiye Leta ya Venezuela ishinjwa igitugu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Leta ya Amerika imaze imyaka ine itemera ubutegetsi bwa Maduro nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe mu 2018, ubwo abatavuga rumwe na Leta bagiraga ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko batsinze ishyaka rya Maduro wari ku butegetsi.

Maduro yanze ibyayavuyemo avuga ko habayeho kwiba amajwi, bituma habaho Leta ebyiri imwe iyobowe na Maduro indi iyobowe na Juan Juan Guaidó, ari na yo Amerika n’ibindi bihugu bike byayobotse.

Kuri ubu ibintu biri kujya mu buryo hagati y’ubutegetsi bwa Joe Biden muri Amerika na Maduro.

Abasesenguzi bagaragaza ko atari urukundo Amerika ifitiye Venezuela, ahubwo ari amayeri yo kubona uko yigwizaho peteroli, dore ko Venezuela aricyo gihugu cya mbere ku isi gifite peteroli nyinshi itaracukurwa.

Ni mu gihe Peteroli Amerika yavanaga mu Burusiya no mu Burasirazuba bwo hagati igenda igabanyuka ndetse bimwe mu bihugu byayihaga peteroli bigatangira kuyireba nabi, no gufata imyanzuro ikakaye bitagishije inama Amerika.

Iminsi ya Juan Guaidó ku butegetsi bushyigikiwe na Amerika iri mu marembera kuko ibiganiro bigeze kure hagati y’ubutegetsi bwa Biden n’ubwa Maduro, ari nabwo bufite imbaraga nyinshi ku ruhando mpuzamahanga.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi muri Amerika yatangaje ko nubwo Chevron yasubukuye ibikorwa mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, atari ku mpuhwe za Leta ya Venezuela ahubwo ari uburyo bwo gufasha Chevron kwiyishyura amadeni Venezuela yari iyibereyemo.

Amerika yatangaje ko izakomeza gucungira hafi ibyo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’igitugu muri Venezuela.

Mu mabwiriza Chevron yahawe harimo kutishyura imisoro muri Venezuela cyangwa se inyungu ku migabane ku bigo byose bifitwemo ukuboko na Leta ya Venezuela.

Ntabwo biramenyekana ingano ya peteroli Chevron izemererwa gucukura ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku biciro bya peteroli ku Isi.

Nyuma y’imvururu zakurikiye amatora mu 2018 Amerika ikanga kwemera Leta ya Maduro, hafashwe ibihano birimo gufatira imitungo y’iyo Leta iri muri Amerika ndetse no kubuza ibigo n’abaturage ba Amerika gukorana ubucuruzi na Venezuela.

Amerika yerekeje amaso muri Venezuela guhera muri Gashyantare uyu mwaka ubwo u Burusiya bwajyaga mu ntambara muri Ukraine, bugafatirwa ibihano birimo no guhagarika peteroli bwoherezaga muri Amerika.

Bitanga icyizere ko Amerika ishobora kugabanya ibihano yashyiriyeho Venezuela birimo no kuyemerera kongera ingano ya peteroli ishyira ku isoko mpuzamahanga.

Ubutegetsi bwa Maduro n’abatavuga rumwe na we kuri uyu wa Gatandatu basinye amasezerano agamije kwemerera Guverinoma gukoresha amafaranga yayo yafatiriwe, agashyirwa mu mishinga y’uburezi, ubuzima n’ibiribwa.

Ni ibintu bije bigamije guhuza impande zitavuga rumwe mu gihe hasigaye ukwezi kumwe manda ya Juan Guaidó ikagera ku musozo, aho asa n’uwamaze gushyirwa mu kato n’abandi bari bamushyigikiye muri Venezuela.

Chevron yemerewe gusubukura ibikorwa muri Venezuela
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza