IGIHE

U Bwongereza bwitambitse amatora agamije ubwigenge bwa Scotland

0 24-11-2022 - saa 10:01, IGIHE

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwitambitse umwanzuro wa Guverinoma ya Scotland wo gukora amatora ya kamarampaka, agamije ubwigenge bw’iki gihugu kugira ngo kive munsi y’ubuyobozi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.

Uru rukiko rwavuze ko ishyaka rya ’Scottish National Party (SNP)’ nta burenganzira rifite bwo gukoresha aya matora ryari ryashyize mu Ukwakira umwaka utaha kuko nta burenganzira ryabiherewe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Si ubwa mbere haba inkundura yo gushaka ubwigenge bwa Scotland, kuko no mu 2014 Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatanze uburenganzira ngo aya matora akorwe ariko biza kurangira abadashaka ubwigenge bw’iki gihugu batsinze ku majwi 55%.

Nyuma y’uko u Bwongereza bwikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyi nkundura yo gushaka ubwigenge bwa Scotland yongeye kubyutswa n’ishyaka rya SNP, aho rivuga ko rishaka kongera guha amahirwe abaturage b’iki gihugu bashaka ubwigenge.

Scotland ni kimwe mu bihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza, ibindi biri muri ubu bwami ni u Bwongereza, Wales na Ireland y’Amajyaruguru.

U Bwongereza bwitambitse amatora agamije ubwigenge bwa Scotland
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza