IGIHE

U Bwongereza: Amabwiriza y’ingendo avangura ibihugu abantu bafatiyemo inkingo za Covid-19 yamaganwe

0 25-09-2021 - saa 16:23, Zigiranyirazo Bajecteur

Kuba abantu bafatiwe inkingo za Covid-19 mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo, Aziya y’Amajyepfo na Afurika bakumirwa n’amabwiriza y’ingendo mu Bwongereza, bikomeje kwamaganwa no gutera benshi uburakari aho bavuga ko ntaho bitaniye n’ivangura ridafite ishingiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe gutwara abantu mu Bwongereza, Grant Shapps kuri uyu wa Gatanu yatangaje ingamba nshya zashyizweho zigamije korohereza abantu gukora ingendo zabo ariko benshi mu bice bitandukanye by’isi bahita bamusamira hejuru n’umujinya.

Bavuga ko ari agahomamunwa kubona Guverinoma y’u Bwongereza ifata imyanzuro irimo n’uwo gukumira abakingiriwe mu bihugu runaka hakaba ibindi bitarebwa na wo.
Amabwiriza mashya mu Bwongereza yemera abo mu bihugu by’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nouvelle Zélande, Australia na Korea y’Epfo bahawe inkingo za Pfizer, Astrazeneca, Moderna cyangwa Janssen nk’abantu bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye ndetse ntibarinda gushyirirwaho akato mu gihe binjiye muri icyo gihugu.

Bitandukanye n’ibyo, abamaze guhabwa inkingo zose nk’izo zahawe abo mu bihugu byavuzwe haruguru, ariko bakaba baturuka mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, Aziya y’Epfo, Afurika n’u Buhinde bo ntibafatwa nk’abamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye ndetse banategekwa kubanza kumara iminsi 10 mu kato mbere y’uko bakomeza gahunda zabo mu Bwongereza.

Nubwo u Bwongereza bukomeza gutsimbarara kuri uwo mwanzuro wabwo, The Guardian ivuga ko ibindi bihugu byo mu Burayi byo byemerera aba bantu bakumirwa n’u Bwongereza kubitemberamo no kubikoreramo ibikorwa byabo nk’abantu bamaze gukingirwa mu gihe cyose bagaragaje icyemezo cy’uko bamaze guhabwa urukingo.

Leta zitandukanye hamwe n’abasesenguzi mu by’ubuzima bijunditse icyemezo cy’u Bwongereza cyo gukumira bamwe kikemerera abandi kandi bose barahawe inkingo zimwe, aho bavuga ko kidafite ishingiro n’impamvu zumvikana ahubwo ari imigirire idatandukanye n’ivangura.

U Bwongereza bwashyizeho amabwiriza akumira abafatiye inkingo mu bihugu bimwe na bimwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza