Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko muri iki cyumweru Ukraine yapfushije abasirikare barenga 8000, baguye mu ntambara ihanganishije ibihugu byombi.
Amakuru yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri y’Ingabo ku wa Gatandatu tariki 27 Mata mu 2024, agaragaza muri iki cyumweru ingabo z’ibihugu byombi zahanganye ariko u Burusiya bwegukana intsinzi.
Uku guhangana kwasize Ingabo z’u Burusiya zigenzura agace ka Novomikhailovka muri Donetsk ndetse n’aka Bogdanovka kari hafi n’Umujyi wa Chasov Yar.
Iyi mirwano kandi yabereye mu gace ka Avdeevka, Ingabo z’u Burusiya zishaka gufata uduce twa Ocheretino na Netailovo.
Amakuru atangwa na Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya igaragaza ko mu minsi irindwi Ukraine yapfushije abasirikare 8,280, benshi bapfira mu rugamba rwabereye mu gace ka Donbass.
Uretse abasirikare bishwe, u Burusiya kandi bwigambye kwangiza ibikoresho bya gisirikare bya Ukraine, birimo imbunda nini umunani zo mu bwoko bwa HIMARS na RM-70 Vampire systems. Hangijwe kandi indege za gisirikare zirimo MiG-29, ‘Su-25 close air support aircraft’ na drones zirenga 1600.
U Burusiya buherutse gutangaza ko nubwo Amerika n’ibindi bihugu bikomeje kongera inkunga biha Ukraine bitazatuma iki gihugu gitsinda urugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!