IGIHE

U Burusiya na Amerika biracyagowe no kumvikana ku guhagarika intambara muri Ukraine

0 15-04-2025 - saa 10:33, Niyigena Radjabu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko bikigoranye cyane kumvikana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ngingo z’ingenzi z’amasezerano y’amahoro yo guhagarika intambara muri Ukraine, ndetse ahamya ko igihugu cye kitazigera kigwa mu mutego wagishyira mu kaga.

Yari mu kiganiro n’igitangazamakuru cya Kommersant. Lavrov yabajijwe niba u Burusiya na Amerika byarumvikanye ku ngingo zimwe na zimwe z’amasezerano y’amahoro na Ukraine.

Mu gusubiza Levrov yagize ati “Ntabwo byoroshye kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe zigize amasezerano ariko biracyari mu biganiro. Twese tuzi neza icyakungura impande zombi ntitwabyirengagije, ariko twanabonye ibishobora kutugusha mu wundi mutego.”

Lavrov yavuze ko uruhande rw’u Burusiya rwahoze ari rumwe nk’uko Perezida Vladimir Putin yabigaragaje mu 2024, ubwo yasabaga ko Ukraine igomba kureka ibyo kuba umunyamuryango wa OTAN no gukura ingabo mu bice bine bya Ukraine u Burusiya buvuga ko ari ibyabwo.

Ni ibice bya Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia, Kherson. U Burusiya mu 2022 bwagaragaje ko bigomba kubwomekwaho nubwo kugeza ubu butarabigiraho uburenganzira bwuzuye.

Kwiyomekaho ibyo bice bijyanye n’uko u Burusiya buvuga ko byahoze ari ibyabwo, bituyeho Abarusiya ariko bakagirirwa nabi umunsi ku wundi n’ubutegetsi bw’i Kyiv.

Lavrov ati “Tuba tuvuga uburenganzira bw’abo bantu batuye muri ibyo bice. Ni yo mpamvu turajwe ishinga na byo ndetse ntabwo tuzava ku izima ngo twemere ko abaturage bavanwamo.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky asabye Perezida wa Amerika, Donald Trump kubanza gusura igihugu cye mbere yo kugira amasezerano asinyana n’u Burusiya yo guhagarika intambara.

Zelensky yasabye Trump kubanza akajya kureba uburyo abasivile bo muri Ukraine bashegeshwe n’intambara ndetse n’ukuntu ibikorwaremezo byasenyutse.

Ni mu gihe kandi ibi bihugu byombi bikomeje gukozanyaho, aho igiterao giheruka ari icyo u Burusiya bwagabye muri Ukraine kigahitana abantu 34 abandi 117 bagakomereka.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko bikigoye ko habaho amasezerano yo guhagarika intambara yo muri Ukraine
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza