IGIHE

U Bufaransa: Uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake bugiye gushyirwa mu Itegeko Nshinga

0 26-11-2022 - saa 13:14, Zigiranyirazo Bajecteur

Umubare munini w’abadepite mu gihugu cy’u Bufaransa watoye wemeza umushinga w’itegeko riha rugari abifuza gukuramo inda muri icyo gihugu hagamijwe kwirinda inda zitateganyijwe, umushinga byitezwe ko ugomba no gushyirwa mu Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.

Mathilde Panot, umwe mu badepite bo mu ishyaka ry’abadashyigikiye ubusumbane bifuza ko abantu babaho mu buryo bumwe, banatumye habaho izo mpinduka, yavuze ko ikigamijwe ari ugukumira ikurwamo ry’inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko rikunze kugaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza, bigatuma hari n’ababiburiramo ubuzima.

Mu kwezi gushize, umutwe wa Sena wari wamaganiye kure iby’iri tegeko cyane ko abo muri uwo mutwe bo mu ishyaka ritsimbarara ku mahame ya kera ari bo biganje, aho bavuga ko uburenganzira bwo gukuramo inda butabangamiwe mu Bufaransa.

BBC yatangaje ko impinduka mu Itegeko Nshinga ry’iki gihugu, rigomba kujyana no kubanza gukora amatora ya kamarampaka hakabaho referandumu nubwo imibare igaragaza ko abarenga 80% bari inyuma y’iki cyemezo.

Panot avuga ko batewe ingabo mu bitugu no kuba barumvaga ibintu kimwe n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rinabarizwamo Emmanuel Macron uyoboye icyo gihugu.

Byari byitezwe ko umudepite wo muri iryo shyaka witwa Aurore Bergé azavuga uruhande rwe mu cyumweru gitaha nubwo yaje kubivamo akavuga ko na nyina umubyara yihanganiye gukuramo inda nta kinya mbere y’uko bishyirwa mu itegeko mu 1974.

Uyu mudepite yavuze ibi bidakwiriye gufatwa nk’ikibazo cya politiki n’amashyaka anaterwa ingabo mu bitugu na Minisitiri w’Ubutabera, Eric Dupond-Moretti washyigikiye cyane ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo mu Bufaransa hari hatowe itegeko ryongera igihe abantu bemererwa gukuramo inda, aho ryari ryavuye ku byumweru 12 rikagera kuri 14 nk’uko biri muri Espagne mu gihe mu bindi bihugu byo mu Burayi nka Suède, u Buholandi, u Bwongereza, Pays de Galles na Ecosse igihe kikiri munsi.

Amatora yakozwe Panot yayatuye abandi bagore bo mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika Pologne na Hongrie, abahamagarira kugana iyo nzira nabo itegeko nshinga rigahindurwa.

Depite Mathilde Panot ni umwe mu baharaniye ko uburenganzira ku gukuramo inda mu Bufaransa bushyirwa mu Itegeko Nshinga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza