U Bufaransa bushobora guhura n’ibibazo bikomeye mu byo gutwara abantu n’ibintu kuri uyu wa Kabiri, bitewe n’imyigaragambyo y’abamagana gahunda yo kuzamura imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru, igiye kuba ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi.
Abagera kuri miliyoni imwe ni bo bari bujye mu mihanda nk’uko polisi yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Imyaka ya pansiyo yongereweho ibiri igera kuri 64 ivuye kuri 62.
Kuri ubu, u Bufaransa ni bwo bufatira ku myaka mike ku muntu ukeneye kujya muri pansiyo ugereranyije n’uko bimeze mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ku wa 19 Mutarama abagera kuri miliyoni 1,1 bazamuye ijwi bamagana impinduka ziteganyijwe mu myigaragambyo yari yitabiriwe na benshi, ugereranyije n’abigeze kwitabira imeze nka yo mu 2010.
Abantu benshi bagomba guhitamo ubundi buryo bubafasha kugera iyo bajya, gukorera mu rugo cyangwa gufata umwanya wo kwita ku bana bagombaga kujya ku ishuri kuri uyu wa Kabiri kuko abakora mu nzego zo gutwara abantu n’abo mu nzego z’uburezi bari mu bari bwitabire imyigaragambyo.
Nyinshi mu nzira za gari ya moshi mu Mujyi wa Paris no mu nkengero zawo ziraba zifunze netse biteganyijwe ko ingendo ziva mu mujyi umwe zijya mu wundi ziza gukorwa mu nkokora. Ingendo zo mu kirere zo zishobora kutagira ikizihungabanya cyane cyane iza kure.
Iyi myigaragambyo ishyigikiwe n’abagera kuri 61% nk’uko byagaragajwe mu ikusanyabitekerezo ryakozwe n’itsinda ryitwa OpinionWay, kuri uyu wa Mbere.
Ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yiyamamazaga muri manda ya kabiri umwaka ushize, amavugurura mu bya pansiyo yari mu byo yari ashyize imbere.
Kuri uyu wa Mbere, komisiyo z’Inteko Ishinga Amategeko ni bwo zatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ibya pansiyo mu Bufaransa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!