IGIHE

U Bufaransa: Édouard Philippe wabaye Minisitiri w’Intebe yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya 2027

0 4-09-2024 - saa 21:59, ⁠Ishimwe Hervine

Édouard Philippe, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa akaza kwegura mu 2020, yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu 2027 muri icyo gihugu.

Ibi uyu mugabo wagumye mu mitima ya benshi, yabigarutseho ku wa kabiri tariki 03 Nzeri 2024, mu kiganiro n’igitangazamakuru cya Le Point magazine, anatangaza ko yizeye kuzasimbura Perezida Macron uri gusoza manda ye ya kabiri ayobora u Bufaransa.

Yagize ati “Hari ibyo niteguye kugeza ku Bafaransa, ibyo nzabagezaho ni ibintu bikomeye gusa icyemezo kizaba icy’Abafaransa.”

Philippe yabaye Minisitiri w’Intebe tariki 15 Gicurasi 2017 ubwo Macron yari amaze gutsindira umwanya wo kuyobora u Bufaransa aza kwegura muri Nyakanga mu 2020.

Icyo gihe ni bwo yatangije ishyaka rye rya Horizons ariko akomeza kujya ashyigikira ubutegetsi bwa Macron ndetse yanemeje ko azakomeza gushyigikira uzaba Minisitiri w’Intebe amusimbuye uwo ari we wese.

Édouard Philippe, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa akaza kwegura mu 2020, yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza