IGIHE

U Bufaransa: Abayora ibishingwe bashobora kwigaragambya kubera akazi kenshi

0 3-05-2024 - saa 10:14, IGIHE

Ihuriro ry’abakozi bayora ibishingwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ryatangaje ko abanyamuryango baryo bashobora kwigaragambya kubera akazi kenshi kazarushaho kwiyongera mu gihe iki gihugu kizaba cyakira Imikino Olympique.

Biteganyijwe ko iyi myigaragambyo ishobora kuba kuva muri Nyakanga tariki 1, kugeza muri Nzeri tariki 8. Muri iki gihe u Bufaransa buzaba buri kwakira Imikino Olympique kuko izaba kuva ku wa 26 Nyakanga, kugeza ku wa 11 Kanama mu 2024.

Aba bakozi basaba ko umushahara wabo w’ukwezi wongerwaho 400$, ndetse abazakora mu gihe cy’iyi mikino bagahabwa agahimbazamusyi k’Amayero 1900.

Ntabwo ari ubwa mbere abayora ibishingwe i Paris baba bigaragambije kuko no muri Werurwe mu 2023, bakoze imyigaragambyo yo kwamagana amavugurura yakozwe mu itegeko rigenga pansiyo. Iyi myigaragambyo yatumye hirya no hino muri uyu mujyi haboneka ibirundo by’imyanda bipima toni 10 000. Kugeza ubu hari ubwoba ko iki kibazo gishobora kongera kuvuka.

Iyo abayora ibishingwe bigaragambije, hirya no hino i Paris haboneka ibirundo by’imyanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza