IGIHE

Trump yirukanye uwari Intumwa Nkuru ya Leta

0 8-11-2018 - saa 09:42, Mukaneza M.Ange

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yirukanye Jeff Sessions wari Intumwa Nkuru ya leta kuva muri Gashyantare 2017.

Mu ibaruwa yanditse asezera, Sessions wagiye kuri uriya mwanya nyuma y’igihe ari Senateri muri leta ya Alabama, yagaragaje ko yabanje kubisabwa na Trump.

Agira ati “ Nyakubahwa Perezida, ku busabe bwanyu ntanze ibaruwa isezera”.

Nyuma yo gushimira Perezida Trump, Sessions yagaragaje ko icyo yishimira cyane ari uko mu gihe yamaze kuri uriya mwanya Amerika yongeye kuba igihugu kigendera ku mategeko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump, nawe yashimiye Sessions ndetse atangaza ko Matthew Whitaker wari umuyobozi ushinzwe abakozi ari we wagizwe Intumwa Nkuru ya leta by’agateganyo.

Umwuka utari mwiza hagati ya Trump na Sessions watangiye kuzamuka nyuma y’uko uyu yikuye mu iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika yo mu 2016.

Muri Werurwe 2017 nibwo Sessions yitandukanyije n’iri perereza riyobowe na Robert Mueller washyizweho na Minisiteri y’Ubutabera, ngo harebwe koko niba Abarusiya nta ruhare bagize mu ntsinzi ya Trump.

Sessions yikuye muri iri perereza ku bushake, nyuma y’uko aba-démocrates bamushinje guhisha ko hari inama yagiranye n’Ambasaderi w’u Burusiya mu gihe Trump yiyamamazaga. Nyuma ariko yaje kuvuga ko yari yaribagiwe ko byabayeho.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Trump atigeze ashimishwa n’icyemerezo cyafashwe na Sessions, aho nko muri Nyakanga 2017 yavuze ko iyo aza kuba azi neza ko nta ruhare azagira muri ririya perereza yari kubimumenyesha mbere umwanya w’Intumwa Nkuru ya leta ugahabwa undi utari we.

Hari amakuru avuga ko kandi Rod Rosenstein wari umwungirije atazakomeza kuyobora iperereza ku kibazo cy’u Burusiya, inshingano zikaba zeguriwe Matthew Whitaker.

Uyu azaba afite ububasha bwo kuba yakwirukana Mueller washyizweho na Rosenstein muri Gicurasi 2015, nyuma y’uko Trump yirukanye James Comey wayoboraga FBI.

Sessions niwe musenateri wa mbere weruye ko ashyigikiye Trump ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza