IGIHE

Trump yemeje itegurwa ry’ibiganiro na Putin ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine

0 10-01-2025 - saa 10:27, Kangabe Nadia

Donald Trump uri kwitegura kwinjira muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Perezida Putin w’u Burusiya yifuza ko bahura bakaganira ndetse ko hari gutegurwa igihe cyiza ibi biganiro byazabera, aho bazibanda ku ntambara iki gihugu kimazemo igihe na Ukraine.

Ibi Trump yabitangaje ku wa 9 Mutarama 2025 mu nama ku miyoborere yamuhuzaga na ba guverineri bo mu ishyaka ry’Aba-Republicain yabereye mu rugo rwa Trump ruzwi nka Mar-a-Lago aho akunze kwakirira abayobozi.

Trump yavuze ko Putin yifuza ko bahura, ati "Arashaka ko duhura, kandi turi kubitegura.”

Ubwo yavugaga ku bijyanye n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, yongeyeho ati "Putin ashaka ibiganiro. Ibi yabivugiye mu ruhame ko tugomba gushyira iherezo kuri iyi ntambara, iri gutwara ubuzima."

Icyakora yavuze ko ibiganiro bye na Perezida Putin bitahita bibaho bitewe n’uko ahugiye mu kwitegura kurahirira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibiganiro bikaba bitehanyijwe nyuma y’icyo gikorwa, uretse ko igihe bizabera kitari cyamenyekana.

Intumwa yihariye ya Trump mu Burusiya na Ukraine iherutse gutangaza ko ibiganiro bizavamo umuti wo guhagarika intambara bigomba kuba byararangiye mu minsi 100 nyuma y’irahira rya Perezida Trump.

Donald Trump yahamije ko hari gutegurwa ibiganiro na Vladimir Putin w'u Burusiya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza