IGIHE

Trump yajyanye umunyamakuru mu nkiko

0 31-01-2023 - saa 20:19, Umwali Zhuri

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanye umunyamakuru mu nkiko amushinja ubunyamwuga buke.

Trump ashinja umunyamakuru Bob Woodward kuba hari amajwi y’ikiganiro bakoranye, yashyize hanze Trump nta burenganzira yabimuhereye.

Woodward yakoze ibiganiro bitandukanye na Trump, agamije kubikoresha mu gitabo cye yise ‘Rage’, cyasohotse muri Nzeri 2020.

Amaze gushyira hanze igitabo, Woodward yasohoye amajwi y’ibyo yavuganye na Trump, atangira kuyagurisha ku ruhande.

Ni amajwi yagiye hanze tariki 25 Ukuboza 2022, akubiyemo ibyo Woodward yaganiriye na Trump mu 2016.

Mu kirego Trump yatanze mu rukiko rwo muri Florida kuri uyu wa Mbere, yavuze ko nta burenganzira yigeze aha Woodward ngo ashyire ayo majwi hanze.

Trump ariguza miliyoni 50 z’amadolari nk’impozamarira kuko amajwi ye hari impamvu atifuzaga ko ajya hanze.

Trump yavuze ko amajwi ye yashyizwe hanze atabishaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza