IGIHE

Sri Lanka: Abafite imodoka zabo bwite basabwe kuba baziparitse kubera ikibazo cya lisansi

0 26-06-2022 - saa 11:17, Rosine Ingabire

Guverinoma ya Sri Lanka yasabye abafite imodoka bwite kuziparika bakagerageza gukoresha iza rusange mu gihe igihugu gihanganye n’ubuke bw’ibikomoka kuri peteroli.

Minisitiri ushinzwe ingufu, Kanchana Wijesekera kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ibikomoka kuri peteroli bari biteze muri iki cyumweru n’igitaha bitakihagereye igihe, bityo ko bizakomeza kuba bike ku isoko.

Wijesekera yavuze ko bamaze kumenyesha ibigo bicuruza peteroli kuba byihanganye kuko habaye ikibazo mu bijyanye no kwishyura ibikomoka kuri peteroli byagombaga kuva hanze.

Yavuze ko lisansi izahabwa cyane cyane ibigo bikora ingendo rusange, inganda n’abandi bafite ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.

Yasabye abandi baturage basanzwe kuba bihanganye, ntibateze umuvundo kuri sitasiyo za lisansi.

Sri Lanka iri mu bibazo by’ubukungu byo kugabanyuka kw’amadevize, ku buryo kubona ayo kurangira ibicuruzwa bya ngombwa ari ingume.

Imirongo ni miremire kuri sitasiyo za lisansi hirya no hino muri Sri Lanka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza