Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, ntabwo ashimishijwe n’ibyo umugore we, Meghan Markle yakinnye muri filime y’uruhererekane ‘Suits’, by’umwihariko byamusigiye ihungabana ubwo yamubonaga akora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.
Aba bombi bagaragara nk’ababanye neza, bishimanye ndetse Igikomangoma Harry akunze kugaragaza ko atewe ishema n’umugore we nyamara ngo n’ibyo yereka abantu kandi muri we umutima uri gushenguka.
Bivugwa ko Harry yababajwe no kubona Meghan Markle akina muri filime ‘Suits’ asomana n’abandi bagabo kugeza n’aho akina akora imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko Radar Online yabitangaje, amakuru yizewe aturuka hafi y’uyu muryango avuga ko mu minsi ishize ubwo Harry na Meghan Markle bari kuganira n’abajyanama b’imibanire aribwo Harry yahishuye ko yababajwe cyane no kubona ibyo Meghan yakinnye muri iyi filime.
Harry yavuze ko yatewe ihungabana no kubona umugore we asomana, aryamana n’abandi bagabo. Icyamubabaje kurusha ibindi ngo ni uko aya mashusho ya Meghan akina ibi azahoraho ndetse ko n’ubu akerekanwa kuri televiziyo zitandukanye.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibi byose byatumye Igikomangoma Harry agira guhungabana mu marangamutima.
Si ubwa mbere Harry yavuga ko atashimishijwe n’ibyo umugore we yakinnye muri iyi filime, kuko mu gitabo cye yise ‘Spare’ yasohoye mu 2023, yavuze ko ubwo yatangiraga kureba iyi filime atabashije kuyikomeza nyuma yo kubona Meghan asomana n’undi mugabo bayikinanye.
Iyi filime y’uruhererekane ‘Suits’ yaciye igikuba mu rugo rwa Harry na Meghan, yatangiye gusohoka mu 2011 kugeza mu 2018. Meghan ayikinamo yitwa Rachel Zane aho akundana n’umukinnyi wa filime Patrick J. Adams uyikinamo yitwa Mike Ross.
Muri iyi filime Meghan Markle yakinnyemo asomana inshuro nyinshi, gusa yagaragayemo aryamanye n’undi mugabo inshuru zirindwi gusa. Ibi nibyo byatumye Igikomangoma Harry agira ihungabana nyuma yo kubona ibyo umugore we yakinnye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!