Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yaburiye ibihugu bya Afurika ko bidakwiye gukomeza gushyigikira ubushotoranyi bw’u Burusiya ku gihugu kuko nta nyungu n’imwe bizakuramo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri Afurika mu buryo bw’ikoranabuhanga, Zelensky, yavuze ko u Burusiya nta shoramari na rimwe buri gukora muri Afurika, bikaba bisobanuye ko batabafitiye icyizere.
Ati “Ibyo bari gukora byose ni ishoramari rya politiki. Bafite rimwe ku ijana ry’ishoramari muri Afurika, kandi baturuta ubunini inshuro 30."
U Burusiya bwatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka, ni ibikorwa byamaganwe ku Isi yose ariko umugabane wa Afurika urifata. Mu minsi ishize nibwo uyu mugabane wasabye ko habaho ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Zelensky yavuze ko azohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine muri Afurika muri Nzeri uyu mwaka.
Ati “Ntabwo dushaka ibihugu bya Afurika ngo bishyigikire Ukraine gusa, turashaka ko bishyigikira ukuri. Ntacyo twagura ubwisanzure kandi u Burusiya ntibushobora kwitwaza ibikomoka kuri peteroli ngo bugure ubwisanzure bw’abandi.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yanze kwemeza ko u Burusiya bufatirwa ibihano, avuga ko bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi batari no mu ntambara.
Mu matora yabaye mu Muryango w’Abibumbye ku ntambara yo muri Ukraine, ibihugu bya Afurika byanze kwitandukanya n’u Burusiya ndetse mu mvugo z’abayobozi kuri uyu mugabane hakunze kumvikanamo kwamagana ibihano bifatirwa u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!