IGIHE

Perezida Zelensky ashobora kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

0 4-09-2024 - saa 07:55, IGIHE

Mu minsi iri imbere Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ashobora gufata icyemezo cyo kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Dmitry Kuleba.

Ni amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Ukrainska Pravda gikorera muri iki gihugu.

Cyakomeje kivuga ko Dmitry Kuleba ashobora kuzasimburwa na Andrey Sibiga usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije.

Ni amakuru Ukrainska Pravda ivuga ko ikesha umwe mu bakora mu biro bya Perezida Zelensky.

Ibijyanye n’iyirukanwa rya Dmitry Kuleba byatangiye guhwihwiswa muri Werurwe 2024 nyuma yo kwegura k’uwari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Oleg Nikolenko.

Bivugwa ko Perezida Zelensky atishimiye umusaruro w’uyu mugabo mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Mu gihe ibi byaba bibaye ukuri, Dmitry Kuleba yaba abaye Minisitiri wa gatanu uheruka kwirukanwa nyuma ya bagenzi be: Olga Stefanishina, Aleksandr Kamyshin, Denis Maliuski Ruslan Strilets. Bose birukanywe muri iki cyumweru.

Perezida Zelensky ashobora kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza