IGIHE

Perezida Trump yirukanye uwari umujyanama we mu by’umutekano

2 10-09-2019 - saa 19:11, IGIHE

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye umujyanama we mu by’umutekano, John Bolton.

Trump yagize ati “Namenyesheje John Bolton mu ijoro ryakeye ko ibyo akora bitagikenewe muri White House. Sinemeranyije n’ibitekerezo bye byinshi”.

Nk’uko BBC yabyanditse, Trump yatangaje ko mu cyumweru gitaha azashyiraho umujyanama mushya mu by’umutekano.

Kwirukanwa kwa Bolton kuje nyuma y’ukutumvikana kw’abagize guverinoma ya Trump bapfa ihagarikwa ry’umugambi w’amahoro ukubiyemo gutumira aba-Taliban muri Amerika.

Bolton yari umujyanama mu by’umutekano wa Trump wa gatatu nyuma ya Michael Flynn na HR McMaster.

Ushinzwe itangazamakuru muri White House, Stephanie Grisham, yabwiye abanyamakuru ko ‘Trump atakunze politiki nyinshi za Bolton ndetse batazumvikanyeho’.

Bolton yanditse kuri Twitter ati “Natanze ubwegure bwanjye mu ijoro ryakeye hanyuma Perezida Trump avuga ko tuzabivgaho ejo’.

John Bolton wari umujyanama wa Trump mu by'umutekano yirukanywe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
BACUMI GROUP Inc. Ltd 2019-09-11 17:17:52

Bolton yari Gashozantambara, yari Gashakabuhake mubi, Kugira umujyanama utekereza nkawe bisaba boss we kugira sagesse sino Bolton aragushuka akagushora mu mafuti maze amakosa yamara kubana boss menshi akamurimbura amuhereye mu mizi. ingora ni ukugira umujyanama mubi mu buzima uri umuyobozi ariko biba bibi cyane kurushaho iyo wemeye gukurikiza no gushyira mu bikorwa inama zose akugira.
:
Bolton Imana Ishoborabyose imweretse ko idakina cga ngo ikinishwe ku buzima bw’abantu bayo kuko gushoza indi ntambara mu burasirazuba bwo hagati ugeragereza kuri IRAN ni ugutangiza indi ntambara ya 3 y’isi kandi yahitana benshi kuburyo Imana itakwihanganira aka kagambane ku guhitana inzirakarengane kubera inda nini na politike ya mpatsibihugu ikorwa n’udutsiko tw’abantu bameze nka virus zinjiriye ubuyobozi butandikanye bufite inshingano zo gushyiraho imirongo migari ngenderwaho mu kuyobora abantu b’Imana Ishoborabyose neza.

Murakoze gutambutsa igitekerezo cyacu.

2
citoyen 2019-09-11 02:48:26

Iyi si iyobowe n’abasazi batari bake!

Kwamamaza