IGIHE

Perezida Macron yatangaje ibyo yaganiriye na Putin

0 5-07-2025 - saa 21:21, Isabwe Fabiola

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ikiganiro aheruka kugirana na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ku nshuro ya mbere mu gihe cy’imyaka hafi itatu yari ishize, cyiibanze cyane ku kibazo cy’izamuka ry’ibikoresho by’ingufu za nucléaire, cyane cyane nyuma y’ibitero byakozwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikangiza ibikorwaremezo bya Iran.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya BFMTV ku wa Gatanu, Macron yabwiye abanyamakuru ko icyo kiganiro cyibanze ku mishinga y’inganda z’ingufu za nucléaire za Iran ndetse n’akamaro ko gukomeza kubahiriza amasezerano yo kurinda ikwirakwizwa ry’intwaro za nucléaire (NPT).

Yagize ati “Namuhamagaye nshaka ko tuganira ku kibazo cya Iran n’akamaro ko kurinda ayo masezerano, byari ingenzi kugera ku bwumvikane, kuko n’u Bufaransa bufite inshingano mu kubungabunga umutekano mu karere.”

Macron yavuze ko ibyo biganiro byari ingenzi cyane ku gihugu cye, yibutsa ko u Bufaransa n’u Burusiya nk’ibihugu bihoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano bifite inshingano zihariye zijyanye n’amasezerano ya NPT.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’ibitero by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku nganda z’ingufu za nucléaire n’izindi nganda z’ingenzi muri Iran. Ibyatumye Iran ihagarika ubufatanye bwayo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubugenzuzi bw’ingufu za nucléaire (IAEA), ishinja iri shami kunanirwa kwamagana ibyo bitero ndetse no gukorana n’abanzi b’igihugu.

Kremlin yatangaje ko perezida Putin na Macron bemeranyije ko Iran ifite uburenganzira bwo kugira inganda z’ingufu za nucléaire zikoreshwa mu buryo bw’amahoro, ariko igomba no kubahiriza inshingano zayo nk’uko biteganywa n’amasezerano ya NPT.

Ku birebana n’intambara yo muri Ukraine, Macron yavuze ko nta ntambwe yabashije guterwa mu biganiro bye na Putin, abihuza n’ibyatangajwe na Perezida Donald Trump nyuma y’uko na we aganiriye na Perezida w’u Burusiya ku wa Kane.

Ubu bushake bwa Macron bwo kongera kuganira n’u Burusiya buje mu gihe yatangiye kugaragaza impinduka ku myumvire ye ku ntambara, aho mbere yifuzaga ko ingabo z’Abafaransa na NATO zoherezwa muri Ukraine, ariko kuri ubu akavuga ko hakenewe ibiganiro byagutse ku mutekano w’Akarere bishobora no kwitabirwa n’u Burusiya nk’igice cy’inzira y’amahoro.

Perezida Macron yatangaje ibyo yaganiriye na Putin
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza