IGIHE

Perezida Emmanuel Macron yashyizeho Guverinoma nshya

0 20-05-2022 - saa 17:37, Rosine Ingabire

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Élisabeth Borne, yashyizeho Guverinoma nshya, nyuma y’iminsi mike ashyizweho na Perezida Emmanuel Macron warahiriye manda ya kabiri.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Élisabeth Borne yashyize hanze abagize Guverinoma ye nyuma y’ukwezi Perezida Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu yindi myaka itanu iri imbere.

Mu baminisitiri bagarutse muri Guverinoma ya Macron harimo Bruno Le Maire w’Imari, uw’Umutekano Gérald Darmanin na Eric Dupont-Moretti w’Ubutabera, nkuko RFI yabitangaje.

Hongewemo amaraso mashya kandi nka Ndiaye washyizwe muri Minisiteri y’Uburezi na Brigitte Bourguignon w’Ubuzima.

Hari abaminisitiri bari basanzwe muri Guverinoma bisanze hanze yayo nk’uw’Ububanyi n’Amahanga Jean-Yves Le Drian wasimbuwe na Catherine Colonna wari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Bwongereza mu gihe Florence Parly wari ushinzwe Ingabo yasimbuwe na Sébastien Lecornu.

Agnès Pannier-Runacher wari ushinzwe Inganda yahawe Minisiteri y’Ingufu mu gihe Amélie de Montchali yagizwe Minisitiri w’Igenamigambi rijyanye n’Ibidukikije.

Biteganyijwe ko Inama ya Mbere y’Abaminisitiri bashya izaterana ku wa Mbere, tariki 23 Gicurasi 2022 iyobowe na Perezida Emmanuel Macron.

Abaminisitiri ba Guverinoma nshya:

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: Catherine Colonna

Minisitiri w’Ibidukikije: Agnès Pannier-Runacher

Minisitiri w’Uburezi: Pap Ndiaye

Minisitiri w’Ubukungu n’Imari: Bruno Le Maire

Minisitiri w’Ingabo: Sébastien Lecornu

Minisitiri w’Umutekano: Gérald Darmanin

Minisitiri w’Umurimo: Olivier Dussopt

Minisitiri ushinzwe Uduce tw’u Bufaransa turi mu mahanga: Yaël Braun-Pivet

Minisitiri ushinzwe Ibidukikije n’Uturere: Amélie de Montchalin

Minisitiri w’Ubutabera: Eric Dupond-Moretti

Minisitiri w’Umuco: Rima Abdul Malak

Minisitiri w’Ubuzima: Brigitte Bourguignon

Minisitiri ushinzwe Ubufatanye n’abafite Ubumuga: Damien Abad

Umuvugizi wa Guverinoma: Olivia Grégoire

Minisitiri w’Ibidukikije byo mu Mazi n’Ubukungu bushingiye ku Nyanja: Annick Girardin

Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi: Sylvie Retailleau

Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibiribwa: Marc Fesneau

Minisitiri w’Iterambere n’Abakozi ba Leta: Stanislas Guérini

Minisitiri wa Siporo: Amélie Oudéa-Castéra

Minisitiri ushinzwe Ubucuruzi bwo Hanze: Franck Riester

Minisitiri ushinzwe Umutungo wa Leta: Gabriel Attal.

Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, Élisabeth Borne yashyizeho Guverinoma nshya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza